Mukobwa ugiye kurushinga, dore ibintu 5 bizagufasha kunezeza umugabo wawe mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa iyo yitegura kurushinga cyangwa na mbere yaho akiri inkumi, hari inyigisho aba akeneye guhabwa. Akenshi akazihabwa na nyina, nyirasenge cyangwa undi waba amurera afata nk’umwana we, yigishwa uko rwubakwa, uko umugabo yubahwa n’uko anezezwa, dore ibintu 5 byafasha umukobwa ni ibi:
1.Kwiyakira n’uwo muzarushingana: Mbere na mbere mukobwa niba witegura kurushinga, banza wiyakire wumve ko ukuze, wumve ko ubashije buri kimwe cyose, wumve ko uko uzasanga umugabo wawe uzakwakira, ese ubu ingano y’igitsina cy’umusore mugiye kurushingana urayizi, ese ni kirekire, kigufi, kirabyibushye se? ibi byose uko uzamusanga niko azaba ateye uzamwakire. Ugomba kubyakira mbere ku buryo bitazakugora mwabanye, bizanagufasha kumunezeza mu buriri mu minsi ya mbere.
2.Isuku: Mukobwa niba isuku yari yarakwihishe ubu ukaba uri mu nzira yo kurushinga, menya ko abagabo bakunda utuntu turi ku murongo, ugomba kugira isuku yo ku mubiri ndetse n’aho uba, by’akarusho ku buriri, uburiri bushashe butuma umugabo arushaho kukwishimira. Iyo amabanga y’urugo murimo kuyakorera ahantu hateguye neza bitera umugabo kukwishimira.
3.Gukuna: Nubwo hari abakobwa batagira amahirwe yo kugera mu rubohero, bitewe naho barerewe ariko iki ni ikintu cy’ingenzi gituma umugabo akwishimira. N’ubwo hari abagabo bamwe na bamwe baterura ngo bagire icyo babivugaho ariko umugore waciye imyeyo aryoshya imibonano mpuzabitsina.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4.Gushabuka : Mukobwa niba ushaka kuzanezeza umugabo tangira wimenyereze gushabuka, utinyuke kwita umugabo wawe twa tuzina tw’urukundo, umubwira kakagenda kakamukirigita ku mutima, uziko hari umukobwa uba utatinyuka kwita umugabo we akazina nka Cheri, chouchou, karabo kanjye, mukundwa,…
Ibi rero uba ugomba kubyimenyereza ikindi kandi mwabana ugashabuka mu buriri, nta byo kuba mugiye gutera akabariro ukicecekera, ugasanga yahanjagaye agutegura wowe wicecekeye, shabuka mufatanye.
5.Ibanga no kubaha: Mukobwa rero icyo wakora cyose niba wifitemo agasuzuguro inama nakugira ni iyo kugashyira hasi, kuko icyo wakorera umugabo cyose kigeretseho agasuzuguro waba uta inyuma ya Huye, ikindi kandi ibanga ni ngombwa, iyo utagize ibanga, usanga wirirwa witaranga ari nako utaranga umugabo wawe, ni ngombwa rero kugira ibanga. Igihatse ibindi byose ni Urukundo, kunda uwo ugiye gusanga kandi nawe agukunde maze murwubake rukomere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *