Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko asanga hakwiriye uruhare rwa buri wese kugira ngo igihugu gitere imbere, asaba abitabiriye Rwanda Day m Mujyi wa Bonn mu Budage, kuvuga icyo yaba yarabimye kugira ngo bakomeze batange umusanzu wabo.
Mu ijambo rye ku basaga 800 bari bitabiriye Rwanda Day kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, Perezida Kagame yabwiye abari aho ko u Rwanda rwifuza imbaraga zabo ngo rwiyubake, abasaba kumubwira icyo yabimye.
Ati “ Naje hano kugira ngo mbabwire ko tubifuza. Tubategerejeho byinshi. Nanjye mumbwire icyo muntegerejeho. Usibye icyo muntegerejeho, mumbwire icyo nabimye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 ishize mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo n’izindi binyomoza abaruharabika mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yashimangiye ko ibizazane rwaciyemo byahaye imbaraga Abanyarwanda babisohokamo bemye kubera kunga ubumwe.
Ku rundi ruhande nta we atunze urutoki, yavuze ko hari abagifite umugambi wo kugirira nabi u Rwanda.
Ati “ Ntibashirwa n’ubu baracyagerageza. Ariko ni uguhanyanyaza gusa, ni ukwanga kuva ku izima. Bazi ko ikitarashobotse icyo gihe, ubu ho bakwihebera.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko kuvuga ibi, atagamije kugaragaza ubwirasi bw’u Rwanda cyangwa kubwira abafite imigambi mibisha kuyireka, gusa ngo ni ko kuri.
Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Budage cyakiriye iki gikorwa cya Rwanda Day ku nshuro ya 10 kuva cyatangira muri 2010, igaragaza ko muri icyo gihugu hatuye Abanyarwanda bagera ku 1295.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Rwanda Day yabereye mu Budage nyuma yo gusubikwa mu kwezi gushize bitewe n’icyiswe ko ari impamvu zitunguranye.


