Munyaneza Didier ‘Mbappé’ na we yikuye muri Tour du Rwanda 2021

Sangiza iyi nkuru

Munyaneza Didie bita Mbappé uri mu Banyarwanda basiganwaga muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, na we amaze kwikura mu isiganwa nyuma yo kugira ikibazo cyitaramenyekana.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Benediction Ignite Club, yaviriye mu isiganwa mu gasantere k’ahitwa Rugobagoba mu karere ka Kamonyi.

Ni ku ntera y’ibirometero 70 uvuye mu mujyi wa Nyanza aho abasiganwa bavuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri berekeza mu karere ka Gicumbi, aho bakora urugendo rwa Kilometero 171.6.

Munyaneza Didier abaye umukinnyi wa kabiri w’Umunyarwanda ndetse n’uwa kabiri wa Benediction Club wikuye muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, nyuma ya Areruya Joseph wavuye mu isiganwa ejo ku wa Mbere ubwo ryari rigeze ku munsi wa Kabiri.

Igenda ry’aba basore bombi risobanuye ko Benediction isigaranye abakinnyi batatu mu isiganwa, ari bo Eric Manizabayo, Uwihirwe Byiza Renus na Byukusenge Patrick.

Igenda rya Areruya na Munyaneza kandi ni icyuho gikomeye ku basore b’Abanyarwanda, bijyanye n’uko bari mu bahabwaga amahirwe yo kwitwara neza muri iri siganwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *