Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo yahawe imirimo mishya

Sangiza iyi nkuru

Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yahawe imirimo mishya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Luxembourg.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye iyo mirimo.

Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019, kugeza muri Kanama uyu mwaka ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya na Richard Nyirishema.

U Rwanda nta Ambasaderi rwari rufite muri Luxembourg kuva mu mwaka ushize, kuva Dieudonn? Sebashongore wari uruhagarariye muri ubu bwami ndetse no mu Bubiligi yavanwa kuri izo nshingano.

Ni inshingano byari byitezwe ko zikomezwa na Vincent Karega, gusa birangira u Bubiligi bwanze kumwemeza.

Abandi bahawe imirimo ni Ulrich Kayinamura wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, mu gihe Uwase Patricie wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative, RCI.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *