Murengerantwari wahoze ayobora BRB yajyanwe mu Mpimba

Sangiza iyi nkuru

Dieudonné Murengerantwari wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRP), yamaze kugezwa muri gereza ya Bujumbura izwi nka Mpimba.

Murengerantwari yagejejwe muri iriya gereza ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023.

Ni nyuma y’uko ku wa 7 Ukwakira 2023 yari yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR). Ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bumurega ibyaha birimo ruswa, kunyereza amafaranga no guhungabanya imikorere myiza y’ubukungu bw’igihugu.

Ku wa 14 Ugushyingo Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yari hamwe n’abayobora Banki z’ubucuruzi zo mu Burundi, yumvikanye avuga ko Murengerantwari “yakoranye n’abangiza ubukungu bw’igihugu”.

Icyo gihe cyakora ntiyigeze avuga mu mazina abakekwaho gukorana n’uriya mugabo.

Amakuru cyakora avuga ko mu bafunzwe bakekwaho kugirana na we imikoranire hanarimo umucuruzi ukomeye witwa Niyonsaba Sylivestre usanzwe ari umuntu wa hafi y’Umuryango wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *