Ubushinjacyaha bw’u Rwanda muri uyu mwaka burateganya gusaba kohererezwa abantu byibuze bagera kuri 250 bakurikiranweho uruhare muri jenoside bakidegembya hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kugirango abakoze jenoside batarafatwa bashyikirizwe ubutabera.
Muri urwo rwego rwo kugeza abakekwaho uruhare muri jenoside mu butabera, mu mwaka ushize wonyine ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye kohereza mu Rwanda abantu bagera kuri 200 biganjemo abari mu bihugu bya Afurika, raporo zivuga ko ari ho abenshi mu bakekwa bihishe kurusha mu burengerazuba bw’isi.
Avuga ku byo bateganya gukora muri uyu mwaka, umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko bagiye gusaba ibihugu bicumbikiye abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside kuboherereza u Rwanda cyangwa se bakabageza imbere y’inkiko zabo.
Yavuze ko muri uyu mwaka ushize Ladislas Ntaganzwa yoherejwe aturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, naho Hussein Minani akoherezwa ava muri Tanzania, kandi imanza z’abantu 6 bari barahunze ubutabera zikaba zaraburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda.
Urubanza rwa Ntaganzwa mu kwezi gushize rwimuwe n’Urukiko Rukuru rushyirwa muri Werurwe, mu gihe u Minani rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Huye.
Nubwo Afurika ari yo icumbikiye abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwasabye gukurikirana kuva urwego rushinzwe kubakurikirana rwashingwa mu 2007, impapuro zisaba guta muri yombi no gukurikirana abasaga 600 zatanzwe mu bihugu bigera kuri 32 muri Afurika, u Burayi, Amerika ya Ruguru, Canada na New Zealand.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ku masezerano yo guhererekanya abakekwa n’ibihugu bimwe byo muri Afurika, Nkusi yavuze ko akamaro kabyo ari ukwihutisha ibintu mu gutanga ubutabera.
Yavuze ko igihugu kirimo ukekwa gikora iperereza, kigata muri yombi nyuma kikamushyikiriza inkiko ari nazo nyuma zifata umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda. Aho ibi byo kohereza bidashoboka, u Rwanda rusaba ko abakekwa baburanishwa n’inkiko z’ibihugu bibacumbikiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


