Impunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa Gatatu zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa bene wabo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkambi y’impunzi ya Mahama isanzwe ibarizwamo impunzi z’abanye-Congo zikabakaba 20,000; mu gihe imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yerekana ko u Rwanda rucumbikiye izirenga 70,000.
Ubwo impunzi z’i Mahama zigaragambyaga zari zitwaje ibyaba zinaririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’Abahema bo mu ntara ya Ituri.
Ni ubwicanyi busanzwe bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwa CODECO.
Iyi mitwe yombi Leta ya Congo Kinshasa imaze igihe yarayitabaje ngo iyifashe mu ntambara ihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Impunzi kandi ziramagana uruhare rw’ibihugu by’u Burundi, Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania muri buriya bwicanyi, nyuma yo kohereza muri Congo ingabo zo guha umusada FARDC.
Kamanzi Muhire wahungiye mu Rwanda mu mezi ane ashize aturutse i Kilorirwe muri Teritwari ya Masisi, yabwiye BWIZA ko mbere yo guhungira mu Rwanda we na bagenzi bahigwaga na FDLR ndetse n’ubutegetsi bwa RDC, ibyatumaga bahitamo kurara mu mashyamba.
Yavuze ko bahisemo kwigaragambya mu rwego rwo gutabaza amahanga ngo agire icyo akora ku bwicanyi bukomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
Ati: “Iki gikorwa cyabayeho mu rwego rwo kwereka amahanga n’Isi ko duhohoterwa cyane, turashize. Muri Congo baratwica i Mulenge, Ituri na Masisi; uwo babonye wese ari muremure cyangwa afite izuru rirerire baravuga ngo ni Umututsi bityo ko bagomba kumwica bakamukuraho. Iki gikorwa twashatse kwereka amahanga ko ku ngoma ya Tshisekedi batwica arebera ntagire icyo abikoraho. Turifuza ko amahanga yadutabara kuko Jenoside ya Congo iratumaze”.
Kamanzi avuga ko mu mwaka ushize ubwo imitwe ya FDLR na Nyatura yahindaga Abatutsi b’i Kilorirwe ikanabatwikira amazu byabaye ngombwa ko bahungira ku ngabo z’u Burundi zari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC, gusa bikarangira na zo zibirukana zibabwira gusanga abana babo ba M23.
Uyu mukabwe avuga ko icyo gihe ab’intege nke byarangiye banishwe ndetse ibyo bari batunze byigarurirwa n’abarwanyi b’iriya mitwe.
Uwitwa Mandela Eric umaze imyaka 12 yarahungiye mu Rwanda, we yavuze ko icyari cyabazinduye ari ukwamagana “Leta ya Congo n’abambari bayo barimo Abarundi, Tanzania, Malawi, Afurika y’Epfo na FDLR, kuko bafatanya na leta mu kwica abacu b’inzirakarengane basigaye muri Congo”.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yunzemo ko hari icyizere cy’uko imiryango mpuzamahanga yakumva ikibazo we na bagenzi be bafite ikaba yabafasha.
Undi witwa Mbaraga Ndahiro Edison wahungiye mu Rwanda muri Nyakanga 2023 aturutse muri Kivu y’Amajyepfo, we yagaragaje ko kuva mu 1994 FDLR yagera muri RDC nta mahoro bigeze bagira, kuko yica Abatutsi, ikabanyaga ndetse ikanabatoteza.
Yavuze ko iyi FDLR yaje kwihuza n’indi mitwe ikorera muri Congo bagakomeza kwica Abatutsi, ibyaje kuba bibi kurushaho ubwo Perezida Felix Tshisekedi yageraga ku butegetsi.
Ati: “Tshisekedi yishe abana bacu, ndetse n’Umututsi uri mu gisirikare na we arazira iryo zina ry’uko ari Umututsi kandi akorera igihugu”.
Cyo kimwe na bagenzi be, Mbaraga yatabaje imiryango mpuzamahanga asaba ko Abatutsi b’abanye-Congo barenganurwa na bo bagahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi baturage.
Imyigaragambyo y’impunzi z’i Mahama yabaye ikuriikira indi yabereye mu zindi nkambi, zirimo iya Kiziba yo mu karere ka Karongi, iy’agateganyo ya Nkamira yo mu karere ka Rubavu ndetse n’iya Nyabiheke yo mu karere ka Gatsibo.


