Musanze: Abasaga 20 bavuye mu mirimo kuva akarere kabwirwa na Minisitiri w’intebe ko kiyobora

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’imirenge 2, ab’utugari 18 n’abandi bagera kuri 5 birukanywe mu karere; bamaze kuva ku mirimo yabo mu Karere ka Musanze gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe atunze agatoki ubuyobozi bw’aka karere avuga ko kiyobora ubwo hamurikwaga imihigo y’umwaka wa 2015/2016.

Ubwo hamurikwaga iyi mihigo, Akarere ka Musanze kari kayobowe na Musabyimana Jean Claude ubu usigaye ari guverineri w’Intara y’Amajyaruguru; kaje ku mwanya wa nyuma bituma Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, akagarukaho aho yagatunze urutoki avuga ko wagira ngo kariyobora.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Bagirishya Peter Claver yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Mutarama 2017; yagarutse ku ngamba zafashwe nyuma yo kunengwa n’ubuyobozi bwo hejuru, harimo kutajenjekera abica nkana inshingano zabo ndetse bikaza gutuma bamwe mu bayobozi basezererwa abandi bakisezerera babona batagishoboye kugendana n’uwo muvuduko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagize ati: “ Iyo ikintu kivuzwe n’umuntu wo ku rwego rwo hejuru nka kuriya ntabwo ujya kumubaza ngo birapfira he, icyabayeho ni ugukaza ingamba kuruta kuvuga ngo biri ku ruhe rwego?

Bagirishya yakomeje avuga ko nta mukozi ukijenjeka ku buryo n’uwo bahuriye mu muhanda mu masaha y’akazi amubaza uwamuhaye uruhushya nk’uburyo bwo gukaza ingamba zo kwirinda abica akazi uko bishakiye; ari nabyo byatumye bamwe mu bayobozi bisezerera.

musanze-district

Nyuma yo kubwirwa na minisitiri ko akarere kiyobora byabahumuye amaso

Nubwo nk’ubuyobozi bw’akarere atari ko babibonaga ko ubuyobozi butubahiriza inshingano zabwo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze avuga ko nta byinshi bigeze batekereza ku mvugo ya Minisitiri w’Intebe birenze kwisuzuma no gufata ingamba zifasha mu miyoborere.

Mu by’ukuri hari ibyo nanjye nirinda kuvugaho mu buryo burambuye kuko nanjye nta busobanuro mbifitiye, gusa urumva iryo jambo iyo rivuzwe n’umuntu mukuru kuri ruriya rwego nanjye sinamwegera ngo mubaze ngo biyobora gute? Ibyo ndabyakira ahubwo nkajya gukurikirana ngo bimeze gute. Ni nabyo twe twakurikiranye aho twabonaga akantu kajya gusa n’icyo nta mbabazi zabagaho twagihanaga twihanukiriye .”

Akarere ka Musanze ni kamwe mu tugize igice kinini cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda kubera Pariki y’Ibirunga iherereye muri iki gice ikaba isurwa n’abakerarugendo batari bake biganjemo abanyamahanga kubera ibyiza nyaburanga ifite birimo n’ingagi ziboneka hake ku isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Theogene U @Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *