Abayobozi mu karere ka Musanze barimo umukozi mu karere ushinzwe imyubakire (One Stop Center) n’ushinzwe ubuzima ndetse na ba gitifu b’imirenge bane basezeye ku mirimo yabo. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko abeguye ari abayoboraga mu Mirenge ya Muko, Nyange, Musanze na Kimonyi. Ni mu gihe abayobozi b’aka karere bose bari bareguye mu mezi ashize. Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kuri iki kibazo ku murongo wa telefoni ntibyakunda. Aba bayobozi basezeye mu kazi nyuma y’uko aka karere gasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase kuwa 29 Ukuboza 2019. Ni inshuro ya kabiri ahura n’aba bayobozi. Ubwa mbere hashyirwaho abayobozi bashya b’akarere yasabye abadiregiteri mu karere gukora akazi kabo uko bikwiye bakirinda ibyo bavugwagaho birimo kudafasha abayobozi b’akarere. Prof Shyaka Anastase ubwo yaganirizaga abayobozi b’akarere ka Musanze n’aka Burera ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 yabasabye kwirinda kuba abapfapfa.


