Musanze: Inyubako y’ubucuruzi yahiye irakongoka

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya n’igice, inyubako y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Rwambogo, mu Murenge wa Musanze, ho mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’iturika rya gaz irashya irakongoka ibyari birimo byose biba umuyonga.

Ni inyubako y’imiryango itanu yegeranye na Kaminuza INES Ruhengeri bivugwa ko yubatswe ku bufatanye bw’abagabo batatu ari bo Ruhimbaza Céléstin, Nkaka Céléstin na Sebageni William.

Bivugwa ko iyo nkongi y’umuriro yatewe na Gazi yaturikiye aho yakoreshwaga mu muryango ubanza nk’uko iyi nkuru y’Imvaho ivuga.

Abaturage bahise batabara bagerageza kuzimya iyo nkongi ariko birabananira, mu by’amahirwe Polisi y’Igihugu izana kizimyamoto imiryango ine imaze gushya.

Ibintu bifite agaciro ka miliyoni 11 z’Amanyarwanda byangirikiye muri iyi nkongi mu bimaze kubarurwa, mu igihe igenzura rigikomeje.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze bwihanganishije ba nyiri inyubako ariko bunasaba abaturage kugira ubwishingizi ku nzu n’ubw’ubucuruzi, kuko bubagoboka igihe bahuye n’impanuka nk’izo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze buravuga ko buzakomeza ubukangurambaga ku gukoresha Gaz neza no kuyicunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *