Mu gitondo cy’uyu wa 17 Kanama 2020, Isoko ry’Ibiribwa ry’umujyi wa Musanze ryabuze amazi, abarikoreramo n’abari bagiye kurihahiramo bafite umuti usukura intoki (sanitizers) bemererwa kwinjira, mu gihe abandi basabwe kuwugura cyangwa bagategereza ko amazi agaruka.
Ubusanzwe iri soko ryahawe izina rya ‘Carrière’ risanzwe rifite kandagirukarabe zikoreshwa ndetse n’imigezi yubakiwe gukaraba intoki nka rimwe mu mabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima yo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Gusa ikibazo cy’ibura ry’amazi akoreshwa cyatambamiye abarigana, urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) ruri mu nzego zigenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, rubabuza kwinjira.
Abagannye iri soko, batunguwe n’uru rubyiruko rwatangiye kubategeka kugura iyi miti nk’uko babitangaje. Mu mafoto yafashwe n’umunyamakuru wa Hano Rwanda, bigaragara ko aba bantu bari mu kivunge basa n’ababuze uko babigenza. Bamwe muri bo babifitiye ubushobozi, batangiye kugana inzu z’ubucuruzi ziri hafi aho, bagura iyi miti kugira ngo bemererwe kwinjira.
Nyuma yo kugaragara ko hari ikivunge, inzego z’umutekano zahageze, zitangira kubashyira ku murongo mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubwo “bari bategereje ko amazi agaruka.”
Umuyobozi w’iri soko, Gasimba Kananura Anastase yabwiye uyu munyamakuru ko nk’ubuyobozi bw’isoko butabona ubushobozi bwo kugura uyu muti ku buryo buri wese ugannye isoko yawubona. Yavuze ko ikibazo cy’amazi kimaze igihe kirekire, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukwiriye gushakira umuti.
Icyo abuyobozi bavuga kuri iki kibazo
Bwiza.com mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko koko iki kibazo cyahabaye ariko ubu cyakemutse. Ati: “Hari kandagirukarabe, ntaho zagiye ziracyahari. Amazi iyo abuze, hakoreshwa kandagirukarabe, kandi ubu ngubu tuvugana byakemutse.”
Meya Nuwumuremyi avuga ko ubusanzwe hakoreshwaga amazi y’ibigega ariko ubu nta mazi akirimo bitewe n’uko nta mvura iri kugwa. Amazi akoreshwa ubu ngubu ni aturuka mu miyoboro itandukanye, aya akaba ari yo ababishinzwe bajya kuvoma, bakayasuka muri kandagirukarabe, hanyuma agakoreshwa.
Ku kijyanye no gutegeka abagana isoko kugura imiti isukura intoki, Meya avuga ko ibyo atazi uwabibategetse. Ati: “Ntabwo mbizi uko babibategetse n’uwabibategetse. Icyo kibazo ntabwo cyari cyangezeho.” Avuga ko igishobora kuba cyabaye ari ugusaba abasanzwe bafite uyu muti kwinjira mu isoko, abatawufite bagasabwa gutegereza ko amazi aza.
Umuyobozi w’iri soko, Gasimba we yatangarije BWIZA ko abavuze ko bategetswe kugura uyu muti babeshye. Ati: “Ibyo bavuga ntabwo ari byo.” Yongeyeho ko ubu amazi yamaze kuboneka muri iri soko.
Ibura ry’amazi rya hato na hato mu mujyi no mu nkengero
Ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato mu mujyi wa Musanze no mu nkengero, kimaze igihe. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze asobanura ko impamvu yagiteye ari imihanda iri kubakwa, ku buryo abari kuyikora hari aho bagera, bakangiza ibihombo biyohereza mu bice bitandukanye cyangwa se bikaba ngombwa ko byimurwa.
Ngo aho ni ho bigera agace kamwe kakabura amazi, bigasaba ko itiyo yangiritse yongera gutunganywa. Bitewe n’ibi bikorwa kandi, ngo hari ubwo habaho isaranganya ry’aya mazi, aho agace kamwe gashobora kuyabura mu ijoro, akandi kayafite, akari kayafite uyu munsi ku manywa kakayabura ejo, yoherejwe ahandi batari bayafite.
Gusa Meya Nuwumuremyi ahamya ko ku bufatanye n’abubaka imihanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) bazagenda bashaka uburyo abaturage bazajya babona amazi. Abaturage barasabwa gukomeza kwihangana ibikorwa bigakomeza.
Ku bashaka kumenya igihe ikibazo cy’ibura ry’amazi kizakemukira, Meya yavuze uko imirimo yo kubaka imihanda izarangira, ari ko kizakemuka. Ati: “Ntabwo twifuza ko bitarangira, ariko uko imirimo izagenda irangira, bazagenda bayabona. Ni nayo mpamvu bamwe bari barayabuze ubu ngubu basigaye bayafite. Nibareke dukore imirimo, nitumara gukora imihanda, byose byararangiye, ikibazo kizakemuka. Kuvuga rero ngo bizakemuka ejo cyangwa nyuma y’iminsi ibiri, ni ukubabwira ngo uko umuhanda ugenda ukorwa, ni ko ibibazo byose bigenda bikemuka.”
Umujyi wa Musanze ni umwe muri itandatu yunganira Kigali, ukaba urangwamo ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ahanini kuri Pariki y’Ibirunga iri mu Karere uherereyemo. Gahunda y’u Rwanda y’iterambere ishyira uyu mujyi mu hagomba gushyirwa imbaraga, hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye nk’iyi mihanda n’inyubako zigezweho bizakomeza kuwugira nyaburanga mu gihugu.


