Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruhinga, Akagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ako gace gasa n’akabohojwe n’abo bita abajura, babapfumurira amazu bakabiba, kwigabiza amasambu yabo bakabiba, bakangiza n’indi mitungo bataretse no kubategera mu nzira, babagirira nabi. Umwe mu batuye muri ako gace, Muhire Desire yatangarije BWIZA ko ubuyobozi ntacyo bubikoraho kuko abafashwe bongera kurekurwa. Uyu muturage ati ” Ikibazo dufite aha hantu, hameze nk’ahabohojwe n’abasambo bangiriza ibyacu. Bapfumura amazu, gujya mu mirimi bakiba, guca ibitoki, kujya mu mirima y’ibishyimbo bagasarura. Ikibazo ni uko abo tugerageje gufata tukabajyanira ubuyobozi, nyuma y’igihe gito,bakabarekura noneho bakaza bafite ubugome kurushaho.” Uyu muturage akomeza agira ati ” Ejobundi umujura yagiye kwiba kwa Nizeye hepfo aha, asanze ari mu rugo, amena ibirahuri by’inzu ye. Bategura abantu mu mihanda bakabambura amatelefoni, bakabakubita. Hari abaturage batajya barega. Baheruka kunyiba ibitoki bibiri, ndabazi. Ubwo nahamagaraga gitifu w’Umurenge arambwira ngo nimujyane kuri polisi ngo ariko baramuguha musubiraneyo.” Bahati avuga ko abajura ruharwa nka Ntirenganya na Naason abaturage batinya kubavugaho kuko ngo ” Bagutema cyangwa bakagutemera urutoki. Uwo Ntirenganya yari atemye uwahoze muri njyanama y’akagari.” Uyu muturage asaba ko aba bajura bose babazangereje bakabajyanye mu bigo ngororamuco mu gihe abaturage batinya aba bajura kuko babagirira nabi. Avuga ko inzego z’umutekano zababa hafi zikabakiza ayo mabandi. Undi muturage witwa Nizeyimana Moise avuga ko umujura witwa Naason abazengereje. Ati ” Aherutse kumena ibirahuri by’inzu yanjye. Yakubise ibuye umugore wanjye ku murundi, njya kuvuza. Ntabwo tuzi ikibimutera ariko ubuyobozi buri gihe turabubwira ariko gitifu w’akagari avuga ko nabo bamunaniwe.” Undi muturage ucuruza isambusa avuga ko ” Amabandi yamutangiriye amwambura ibyo acuruza n’indobo arazimena. Ibyo byakozwe na Munyarugema, polisi buri gihe yambwiraga ko buri gihe nagaruka ejo, nageze aho ndarambirwa ndabyihorera.” Uyu avuga ko abajura ari benshi gusa yatinye kubatangariza BWIZA ku mpamvu z’umutekano we. Yavuze ko abakire aribo bakorana nabyo kuko bibagurisha ibitoki. Tuyishime Jean Pierre yavuze ko Naason yabazengereje. Ati ” Aherutse kwanura imyenda yose ya murumuna wanjye yari yanitse hano mu rugo. Twaramubajije arabyemera.” Undi ati ” Uwo Naason ni umuntu uzengereje Akagari ka Buramira. Hari n’igihe yigira umusazi ariko imihama twamuguriye yarayiyambuye. Naason yigize icyihebe ngo ntawe umukoraho.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buramira, Providence Dusabimana, avuga ko iki kibazo akizi. Ati ” Ibyo bibazo birahari, harimo uwitwa Naason wibye ibitoki bya Muhire Desire ubu yarafashwe ari kuri polisi. Hari igihe tujyana abajura kuri polisi ariko abaturage ntibaze kubatangira ikirego, polisi iramurekura kuko nta kuko ntoyamufunga nta dosiye.” Gitifu Dusabimana avuga ko bagiye kuvugurura amarondo no gushyiramo imbaraga mu gukangurira abaturage guhindura imyumvire mu kurega aba bajura.

Muhire Desire avuga ko ubujura bukabije mu Kagari ka Buramira

Nizeyimana avuga ko azengerejwe n’umujura witwa Naason

Uyu mugore avuga ko Naason yamwibye imyenda yari agiye gutera ipasi

10 Responses
Musanze/Kimonyi: Hari abaturage bavuga i Buramira habohojwe n’amabandi
Twe abaturage turarambiwe,turarega abajura tukisanga nkabanyabyaha baje kwirega,bKfuhanisha gusiragira nkigifungo!

Yooo mbega ibintu bibabaje ?biragaragara ko nta ngufu zishyirwaho mu guhashya abo bajura,niyo mpamvu byakabaye byiza abaturage bicaranye n,ubuyobozi bakiga icyo kibazo kuko abo bajura nta mbaraga bafite ziruta iz,abaturage gusa harimo ubushake buke bwo kubarwanya ariko bitewe n,inzego z,ibanze zitita Ku kureberera abaturage ,ahandi nkaha Zambia ho abajura nkaba abaturage iyo babafashe barabatwika keretse bagize amahirwe police ikahagoboka

Ehhhh birababaje cyane rwose ,abajura kurusha abaturage imbaraga ? Ibi biragaragara ko nta ngufu mu kubarwanya zihari ,imyumvire y,abaturage kuri iki kibazo igomba guhinduka,njye ndabona abaturage hamwe na police bagomba kwicara hamwe bagakemura ikibazo cyabo bajura ,kuko ahandi ho suko bimeze ,urugero ;nkaha Zambia iyo umujura afashwe baramutwika keretse agize amahirwe police ikahagoboka

Sindi umuyobozi arilo abaturage tugora Leta:
1. Bafata umujura mugatinya gutanga unuhamya n’ibindi nimenyetso bimushinja.
2. Iyo bafunze umujura, muramushinjura mugahora kuri RIB, mukiruka inyuma y,umucamanzabuzaburanisha mushaka ko afingurwa.
3. Iyo ashyizwe mu kigo ngororamuco muhora musakuza ngo ararengana.
Unu koko Leta ijye ibyifatamo gute.