Muri iki gihe leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhagarika ibikorwa hafi ya byose mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus, mu turere turimo Musanze na Nyarugenge haranzwe n’imyitwarire itandukanye y’abaturage, bigaragara ko batarasobanukirwa cyangwa birengagiza nkana amabwiriza yashyizweho.
Mu murenge wa Remera/Musanze
Umunyamakuru wa bwiza.com yageze mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze nka kamwe mu duce tw’icyaro, areba uko abacuruzi baho bakora nyuma y’aho inzu zirimo utubari n’izidacuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku zahagaritswe gukora nk’uko itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa 21 ribivuga.
Mu murenge wa Remera, akenshi mu masaha y’igicamunsi cyo ku cyumweru, abaturage wasangaga bateraniye ku dusoko, basabanira mu tubari twiganjemo uducuruza urwagwa n’ubundi bwoko bw’ibinyobwa bihaboneka.
Mu dusoko yanyuzemo, ubuzima bwasaga n’ubwahagaze. Nk’ahitwa mu Kadehero hazwiho gushyuha cyane ku Cyumweru, utubari twose twari dufunze. Abantu bagendaga mu nzira ari bake, amaduka y’Ubucuruzi na yose ntabwo yari afunguye.
Abacuruza ibicuruzwa byiganjemo imboga bari bake cyane, kandi na bo ku maso byagaragaraga ko basa n’aho wagira ngo baracungana n’ubuyobozi.
Abaje kugurisha ibihingwa n’ibijumba bo barebaga abo babihisha, bikaba ngombwa ko bajya gushaka abakiriya mu ibanga.
Mu kandi gasantere k’ubucuruzi k’abitwa Mateus, na ho ku cyumweru abaturage babaga bizihiwe, gusa ku cyumweru cy’itariki 22 Werurwe si ko byari byifashe. Umunyamakuru yamenye ko abari bafite ibinyobwa mu tubari, babyutse babijyana mu ngo zabo, babicuruza ku giciro kiri hasi kugira ngo bishire. Ibi byakorwaga mu ibanga rikomeye batinya ko ubuyobozi bwamenya ayo makuru.
Cyuve na Muhoza muri Musanze
Mu mugi wa Musanze naho ubuzima bwahindutse cyane nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe, risaba ko hafungwa utubari, ingendo zihuza imigi zigahagarara, abamotari bakareka gutwara abaganzi n’ibindi.
Mu mugoroba wo ku wa 21 Werurwe, abaturage bacyumva iri tangazo, bahise berekeza ku mabutike abegereye maze batangira gusa n’abarangura ibiribwa bizabamaza igihe kirekire. Umuceri, kawunga n’ibishyimbo byiganje mu byari byitaweho, bamwe berekeza no mu maguriro y’imiti (Pharmacie) batangira kugura za ‘Paracetamol’ nk’uburyo bw’ubwirinzi.
Mu dusoko tugize aka karere cyane cyane mu mugi nka Nyarubande, Nyamagumba, Yawunde na Gashangiro, ibiciro byageze aho birazamuka bitewe n’ubwinshi bw’abakiriya bakeneye ibyo bicuruzwa, gusa bo ntibigeze babyitaho.
Mu mugi rwagati, gare ya Musanze yafunze amarembo, imodoka zitwara abagenzi ziparitse mo imbere. Amazu y’ubucuruzi ari gukora muri uyu mugi ni acuruza ibiribwa, andi yose yafunze.
Nta mumotari ugaragara mu mihanda y’uyu mugi ndetse n’indi mihanda ituruka mu mirenge ya Cyanika, Busogo, Muko, Kinigi n’umanuka i Kigali yose irera; nta binyabiziga, abantu nabo ni mbarwa.
Umurenge wa Gitega muri Nyarugenge
Gitega ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge mu Mugi wa Kigali. Uhana imbibi n’imirenge irimo Rwezamenyo, Kimisagara ndetse na Nyarugenge.
Muri iki gihe u Rwanda rwagaragayemo virusi ya Covid-19,bamwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge usanga barashyizeho gahunda zo kunoza isuku ariko zibayeho nk’umurimbo kuko zidakoreshwa uko bikwiye.
Mu mabwiriza ya Leta y’u Rwanda agamije kunoza isuku mu rwego rwo kwirinda Coronavirus,abacuruza ibiribwa bategetswe gushyira za “kandagira ukarabe” imbere y’aho bakorera mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kunoza isuku bakaraba mu gihe binjira bikanaba uko basohoka ariko ntibyubahirizwa.
Bitandukanye n’izindi nzu zatangaga serivisi,mu murenge wa Gitega inzu z’ubucuruzi ziganjemo za butike abaturage baracyazigana nk’uko bisanzwe ariko ikintu cyo kwita ku isuku kirasa n’aho ari inshingano yatereranwe kuko baba abacuruzi ntibari gufata iya mbere ngo babwirize ababagana gukaraba intoki ndetse n’abakiriya abenshi ntibabyitaho.
Ikigaragara nanone ni uko abacuruzi baba bari imbere muri butike ntibabashe kumenya abakarabye n’abatakarabye bigatuma abenshi birengagiza iki gikorwa.
Nyabugogo/Nyarugenge
Kuva mu gitondo muri Gare ya Nyabugogo iherereye urujya n’uruza rw’abantu bashaka gukorera ingendo nko mu ntara rwahagaze, bigaragara ko nta modoka zirimo keretse abacuruzi barimo abatanga serivisi ya ‘Mobile Money’ baba bateretse intebe muri gare rwagati.
Uyu wa 22 Werurwe wari wiganjemo ibikorwa byo guhaha, abaturage bashaka ibicuruzwa birimo umuceri cyane ko uri mu biribwa bibikwa igihe kirekire. Hari abantu benshi ku buryo byari bigoye ko bubarihiriza ibwiriza ryo gukarata intoki ndetse n’iryo guhana intera ya metero imwe nk’uko inzego z’ubuzima zabisabye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro abacuruzi batagomba kurenza ndetse ishyiraho ibiro ntarengwa umuguzi agomba kugura. Nk’urugero, uwashakaga umuceri, ntiyagombaga kurenza ibiro bitanu gusa iri biwiriza abacuruzi bavuga ko bigoye kuryubahiriza, bamwe bagashyira imbere amafaranga batitaye ku baguzi bashoboraga kubura ibyo batahana.
Igikwiriye gukorwa
Nyuma yo kubona ko abaturage bashyira mu bikorwa amwe mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bacunga abayobozi, basa n’aho batabishyizeho umutima, abacuruzi bakaba bakomeje kuzamura ibiciro n’ubwo inzego zibishinzwe zatangiye guhana bamwe, bikaba bigaragara ko isuku ikiri nke n’abagerageje kuyishyira mu bikorwa bakikiza, birasaba ko izi nzego zibishinzwe zikaza ingamba zo gukemura ibi byose.
Mu gihe abaturage bakomeze gukerensa aya mabwiriza, haba impungenge ko iki cyorezo bakwisanga cyabagezemo. Waba ari umutwaro igihugu uremereye kigiye kwikorera kurusha igiciro byatwara mu gushyiraho ingamba zikakaye.
Tubibutse ko ubu mu Rwanda hamaze kwemezwa abarwayi ba Coronavirus 19 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Werurwe 2020, ubwo habonekaga abashya 2 biyongeraga kuri 17 batangajwe tariki ya 20 Werurwe.


