Musanze: RDF, UPDF, FDNB, KDF na TPDF basoje imyitozo bahuriyeho

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zasoje imyitozo ihuriweho zari zimaze iminsi bakorera mu karere ka Musanze.

Iyi myitozo izwi nka Command Post Exercise (CPX) “USHIRIKIANO IMARA”, yari yanitabiriwe n’abapolisi ndetse n’abasivile.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ubwo yasozaga iriya myitozo, yavuze ko iriya myitozo yashimangiye ko binyuze mu bufatanye no gushyigikirana, ibihugu bya EAC bishobora gukemura imbogamizi iyo ari yo yose ishobora kubangamira umutekano w’akarere biherereyemo.

Ati: “Mu gukora iyi myitozo ihuriweho, ntitwatyajije gusa imikorere yacu, ahubwo twanaremye icyizere gikomeye ndetse n’ubucuti hagati y’Ingabo zacu, abapolisi n’abasivile.”

“Kugera ku mutekano uhuriweho byakunze kuba ikibazo gihangayikishije imyaka myinshi, ariko ikinyejana cya 21cyerekanye ibitandukanye n’ibipimo byose nk’uko twari tubizi.”

Minisitiri Marizamunda yunzemo ko imyitozo y’Ingabo za EAC ari ikimenyetso cy’uko ibihugu bigize uyu muryango byiyemeje guteza imbere imikoranire no gushimangira uburyo bwabyo bwo gufatanya guhangana n’ibibazo n’umutekano.

Ni imyitozo yitabiriwe n’Ingabo zibarirwa muri 600 z’ibihugu bitanu muri birindwi bigize EAC, birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi Kenya na Tanzania.

Intego rusange y’iyi myitozo ni ukuzamura imiterere n’imikoranire hagati y’ingabo za EAC, abapolisi, abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bigoye by’umutekano.

Iyi myitozo ikorwa hashingiwe ku ngingo ya kabiri y’amasezerano y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, yerekeye ubufatanye mu by’Ingabo ndetse na gahunda yerekeranye n’ibikorwa by’Ingabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *