Abana batatu bo mu muryango utuye mu mudugudu wa Kabashima, mu kagari ka Murwa, mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, bahitanwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira kuri uyu wa kane.
Imvura nyinshi yaguye muri aka gace yatangiye kugwa saa yine z’ijoro ry’ejo ku wa gatatu, igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Abapfuye bo ku Kabashima barimo umukobwa wabaga iwabo, umwana yari yarahabyariye ndetse na musaza we w’imyaka 18.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Édouard, yabwiye Bwiza.com ko uretse bariya bantu batatu bishwe n’inkangu, ibiza muri Remera byanangije imyaka y’abaturage ndetse n’amazu menshi bataramenya umubare.
Yagize ati: “Hari n’amazu menshi yasenyutse turacyabara, n’imyaka myinshi y’abaturage yiganjemo ibishyimbo, ibijumba n’urutoki. Tugenekerereje amazu yasenyutse ntabwo yajya munsi ya 20.”
Ibiza kandi muri uyu murenge byishe umubare w’amatungo na yo ataramenyekana umubare.
Twagirimana yavuze ko nyuma y’uko hari abasenyewe amazu n’ibiza, ikigiye gukurikiraho ari ugushakira abatakaje inzu aho baba bakinze umusaya, mbere yo gukorana n’inzego zitandukanye zirimo akarere na Minisiteri yo gucunga ibiza kugira ngo bafashwe kubonerwa ubundi bufasha bitandukanye.
Yavuze kandi ko gukumira ibiza bigoranye bijyanye n’uko biza bitunguranye, gusa yibutsa abaturage ko bagomba gucunga aho batuye binyuze mu myubakire ndetse no gukomeza amazu yabo mu rwego rwo guhangana n’ibiza.


