Musanze: Ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10 yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umusore BWIZA yamenye ko yitwa Wellars, ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’abaturagenyuma y’umunsi umwe, iki kibazo kibayeho.

Isoko y’amakuru ya BWIZA iri mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, ivuga ko uyu musore yakuwe ahitwa mu Mugara, mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko nawo wo mu Karere ka Musanze.

Yagize ati ” Bamutaye muri yombi bitewe n’uko uwo mwana yaramwerekanye, amurobanuye mu bantu benshi bari bateraniye ku mbuga y’iwabo baje kumva iby’icyo kibazo. Uwo mwana yaramwerekanye, yerekana ibyo yari yambaye, abari aho bavuze ko koko ari ibyo yari yambaye kuwa Gatandatu. Ku Cyumweru nko ku gicamunsi nibwo bagiyeyo, umwana aba ari we yerekana. Abayobozi bahise bamutwara kuri RIB.”

BWIZA yavuganye n’Umuyobozi w’Isibo umuryango w’uyu mwana abarizwamo, Simpenzwe Jean Pierre, avuga ko ari byo koko uwo musore yatawe muri yombi ” Nyuma y’aho umwana amutoranyije mu bantu benshi bari bicaye iwabo, akamenya n’imyenda yari yambaye. Uwo musore nta kundi yari kubigenza ngo ahakane. Bamujyanye kuri RIB kuri gurupoma.”

Uyu muyobozi yasabye inzego z’umutekano guhagurukira izi nsoresore kuko ngo ziteje ibibazo.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uyu Wellars yari asanzwe ari igihazi kuko yari avuye muri gereza ku bwo kwiba ibiti mu ishyamba rya Leta rya Bugese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *