Musanze: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kuryamana n’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Muko ho mu karere ka Musanze,umugabo witwa Bernard Habimana wari usanzwe ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake(Youth Volunteers) yishwe atemaguwe mu gaco yatezwe ari gutaha ku mugoroba wo kuwa 03 Kamena 2020.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabere,akagari ka Coko,mu murenge wa Muko aho Habimana w’imyaka 33 y’amavuko yari atuye na Nyirazaninka bashakanye. Amakuru avuga ko uretse kuba Habimana yari umwe mu bakorerabushake,yakoraga n’akazi ko gufotora abantu.

Umuhuzabikorwa w’aba bakorerabushake b’abafashamyumvire Murenzi Abdallah yemeje amakuru y’urupfu rwa Habimana avuga ko rwatewe n’amakimbirane yarafitanye na Dushimimana Floduald wamushinjaga kuba aryamana n’umugore we.

Nyuma yo kwica Habimana amutemye,Dushimimana yahise yishyikiriza Polisi ikorera ku Murenge wa Muko ababwira ko yatemye umuntu akamwica.Biravugwa ko hari undi mukorerabushake yaba yagize urugare muri uru rupfu ariko amakuru ntaremezwa neza kuko iperereza rigikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Triphose Murekatere na we yemeje aya makuru avuga ko Habimana yari yiriwe ku murenge mu nama uyu Gitifu yayoboye nyuma irangiye anyura ku gasoko gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya coronavirus,atashye ni bwo uwamuteze igico yamutemye n’umupanga aramwica.

Bwiza.com yagerageje kuvugisha CIP Rugigana ukuriye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru gusa telefone ntiyadukundiye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Umurambo wa Habimana wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri gukorerwa ibizamini mu gihe iperereza ku by’urupfu rwe rigikomeje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kuryamana n’umugore we
    harya ubwo isuzuma bakorera uwo murambo ngo no ukureba icyamwishe? Barangiza bagatanga facture Kandi nyine bizwi ko yishwe atemaguwe

  2. Musanze: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kuryamana n’umugore we
    harya ubwo isuzuma bakorera uwo murambo ngo no ukureba icyamwishe? Barangiza bagatanga facture Kandi nyine bizwi ko yishwe atemaguwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *