Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruremeza ko rwataye muri yombi Dr Jean de Dieu Maniriho, umuganga wo mu Karere ka Musanze ukurikiranweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 witwa Emerence Iradukunda yarangiza akamwica.
Maniriho ni umuganga w’amenyo ukora kuri Mpore Clinic, ivuriro ryigenga ryo mu Karere ka Musanze, unashinjwa kugerageza gukuriramo inda Iradukunda nyuma yo kumenya ko yayimuteye.
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Thierry Murangira, yabwiye The New Times ko ukekwa yatawe muri yombi kuwa Mbere ushize, itariki 09 Ugushyingo.
Nk’uko Murangira avuga, ngo abaturage bo mu Mudugudu wa Gacaca, Umurenge wa Kagiro, mu Karere ka Musanze, babonye umurambo wa Iradukunda, nta myenda yambaye ku itariki 02 Ugushyingo, bahita bawujyana kwa muganga mu Ruhengeri ngo ukorerwe ibizamini mbere yo kumushyingura.
Nyuma y’iminsi ibiri ashyinguwe ariko, umuryango we wemeranyije n’ubuyobozi ko hakenewe iperereza ryimbitse ririmo no gufata ibizamini bya DNA. Umurambo we rero warataburuwe, woherezwa ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe gushaka ibimenyetso bya gihanga ukorerwa ibizamini.
Murangira ati: “Ibi byakozwe ku bufatanye hagati y’umuryango w’uwakorewe icyaha n’abayobozi, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari yatewe inda, bishobora kuba ari byo byateye Maniriho kwifuza kumwica.”
Umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko ukekwa yamaze kwemera ko yagerageje gukuriramo inda nyakwigendera.
Kuri ubu, ukekwa afungiye kuri station ya polisi ya Muhoza, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba hari abandi baba baragize uruhare mu rupfu rwa Iradukunda.
Aramutse ahamwe n’icyaha, uregwa yahanishwa igifungo cya burundu, ndetse mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 kandi kitarengeje imyaka 25.
Hagati aho kandi umuntu uhamijwe icyaha cyo gukuriramo inda undi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.



2 Responses
Musanze: Umuganga arakekwaho gutera inda no kwica umukobwa w’imyaka 17
Ibi biraterwa namategeko akakaye ku batera inda abana batujuje 21 bagashaka uko bahisha ibimenyetso. Ubundi kera ba mama bashakaga bafite na 15 Kandi ntibyababujije kuba ababyeyi bizihiye urugo. Ntawashyigikira ubwicanyi ariko namategeko akaze kurenga urugero agira ingaruka mbi nkizi zose
Musanze: Umuganga arakekwaho gutera inda no kwica umukobwa w’imyaka 17
Ibi biraterwa namategeko akakaye ku batera inda abana batujuje 21 bagashaka uko bahisha ibimenyetso. Ubundi kera ba mama bashakaga bafite na 15 Kandi ntibyababujije kuba ababyeyi bizihiye urugo. Ntawashyigikira ubwicanyi ariko namategeko akaze kurenga urugero agira ingaruka mbi nkizi zose