Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikirinye umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 wishe umugore mugenzi we amuteye icyuma mu ijosi.
Musanze:
Icyaha akurikiranweho bivugwa ko cyabaye ku itariki ya 26 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Gatorwa, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze.
Nkuko byemezwa n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, uyu mugore yanyweye inzoga arasinda ashyamirana na musaza we bararwana. Ubwo undi mugore yababona barwana akaza kubakiza, uregwa yamuteye icyuma mu ijosi aramwica.
Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yemeye icyaha. Asobanura ko atari agambiriye kugitera uwaje kubakiza, ko ahubwo yashakaga kugitera musaza we.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


