Umusaza w’imyaka 62 wo mu Kagari ka Bisoke, Umurenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze witwa Munyambaraga Franà§ois, bakunda kwita Rwerekana yakubise umugore we, Mukarugwiza Thérese w’imyaka 47 kuri uyu wa Gatatu ushize bimuviramo gupfa.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko nyakwigendera yari umugore wa gatatu Munyambaraga atunze urugo rwabo rukaba rwahoragamo amakimbirane umusaza ashinja umugore we kumuca.
Umwe mu baturage utatangaje izina rye, yavuze ko ubuyobozi bwagerageje kubagira inama ariko umugore agakomeza gukururana n’undi mugabo.
Nyuma uwo mugore ngo yaje kugaruka mu rugo, ariko intonganya zo zirakomeza.
IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyarugu, nawe yahamije ko Munyembaraga n’umugore we bagiriwe inama kenshi, yasabye abaturage kutihanira no kutaganzwa n’umujinya.
Ati” Turasaba abaturage kutihanira, nyuma yo kwicana bahura n’ingorane zikomeye haba kuri bo n’imiryango yabo, cyane nko ku bana babyaye n’igihugu muri rusange”.
Munyambaraga Franà§ois yari amaranye imyaka 26 na Mukarugwiza Thérese , bafitanye umwana umwe.
Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


