Musanze: Umusore utaramenyekana yasanzwe mu mugezi wa Mukungwa yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umusore utamenyekanye watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa mu karere ka Musanze kuri uyu wa Mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Werurwe ni bwo uyu murambo watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa, murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, NSENGIMANA Aimable, yabwiye BWIZA ko imyirondoro y’uyu musore itaramenyekana.

Ati: “Twabyumvise turimo kubikurikirana n’inzego zahageze, Polisi na RIB barahari amakuru dufite ni uko uwo muntu ataramenyekana, bakomeje kubaza hirya no hino ntabwo baramumenya.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba uyu muntu yaba yishwe cyangwa yiyambuye ubuzima.

BWIZA yamenye ko umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *