Umuturage witwa Placidie Niyongira wo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yandikiye Meya, Ramuli janvier, amusaba ko akemura ikibazo cy’amasambu ye atatu avuga ko yagurishijwe muri cyamunara atabizi mu 2015, ariko abayobozi bose yakigejejeho bakaba bataragikemura n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Mu ibaruwa yo ku wa 20 Mutarama 2022 BWIZA ifitiye kopi, uyu muturage yagize ati “Nyakubahwa muyobozi w’Akarere ka Musanze, mbadikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe gukomeza gukemura ikibazo meya ucyuye igihe yasize nari namushyikirije, ariko manda ye igasozwa kitararangira.” Yakomeje agira ati “Muri iki kibazo, ni akarengane nakorewe n’abahesha b’inkiko b’umwuga; Uwitwa Irakiza Elie na mugenzi we, Mpirikanyi Gaspard (aba bombi yashyizeho nimero zabo), aho kuwa 29 Mata 2015 bateje cyamunara amasambu yanjye atatu mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze mu buryo bw’uburiganya, bakoresheje impapuro mpimbano kuko batigeze bubahiriza amabwiriza yose agenga icyamunara.” Yongeyeho ko “Bitwaje ko hari abo twaburanaga nagombaga kwishyura, mu gihe ntarasoza kwishyura bateza imitungo yanjye cyamunara kandi ntarigeze nanga gutanga ubwishyu ndetse umwe muri bo nari naramwishyuye amafaranga ye yose, nsigaje undi kandi igihe nahawe cyo kwishyura nticyari cyakarenze ndetse nari narajuririye umwanzuro w’urukiko. Muyobozi, bateje ibyanjye cyamunara, amafaranga yasigaye ntayo nashyikirijwe.” Niyongira hari icyo asaba ubuyobozi. Ati “Nifuzaga ko mwavugana na meya wacyuye igihe, akababwira aho yari ageze, akemura ikibazo cyanjye, mugakomerezaho namwe mukandenganura. Nifuza ko kandi kubera uburyo iki kibazo ari kirekire, mwanyemerera mukazamenyesha nkabasobanurira mu buryo bwimbitse iby’iki kibazo nanabereka ibimenyetso.” BWIZA yahamagaye uyu Niyongira Placidie bakunze kwita Muganga, avuga ko “Ndi umukecuru wibereye mu kiruhuko cy’izabukuru. Abo bagabo bangurishirije amasambu ari ahitwa mu Kigasa, nta bizi, mbona uwitwa Nzabarinda ari we uri kuyahinga, ambwira ko yayaguze muri cyamunara. Nifuza ko ubuyobozi butesha agaciro iyo cyamunara kuko ntikurikije amategeko. Urebye ni ubujura bankoreye.” Abajijwe impamvu iki kibazo kimaze iyi myaka yose, yavuze ko yitabaje inzego zitandukanye ariko atazi impamvu ubushake bwo kumukemurira ikibazo bwabuze. Ati ” Uriya meya wavuyeho (Jeannine Nuwumuremyi) nari narakimushyikirije ariko manda irangira nta gisubizo mbonye. Ndasaba uwatowe mushya gusuzuma ikibazo cyanjye.” Perezida Kagame akunze kunenga abayobozi bamenya ibibazo ntibabikemure, buretse ko nanone kuri we ngo n’ubundi kutamenya ibibazo abaturage bafite kandi ubayobora bikwiriye gutuma wibaza icyo umaze muri uwo mwanya. Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Gashyantare mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umukuru w’igihugu,Paul Kagame,yagarutse ku buryo ubwe yamenye ikibazo cy’aborozi bo mu karere ka Nyabihu batakaga inyamaswa ibarira inka, abikuye ku Mbuga nkoranyambaga( Social Media). Icyo gihe yagize ati: “Ejo bundi aha, ndeba Social Media kenshi nza kubona abaturage batakamba bavuga inyamanswa zibamariye amatungo hafi na Gishwati, mbibonye mfata telefone mpamagara abayobozi bamwe, mpereye k’ubumutekano. Mbaza abapolisi ibi bintu Murabizi mwabibonye? aha hantu Murahaba murakurikirana? bati “twabibonye” ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo y’abaturage amaze kwicwa n’izo nyamanswa, murabizi mwari mubizi icyo gihe cyose? Yakomeje agira ati “Rwose nta soni bose bakambwira ko bari babizi. Umuyobozi nterefonnye wese akambwira ko bari babizi.” Perezida Kagame avuga ko yakomeje kubaza abayobozi bakamubwira ko ikibazo bakizi ndetse bagiye no kugikemura. Ati “Ndababaza, OK mwari mubizi. Habaye iki, mwakoze iki? Ubwo bagatangira noneho bakambwira ko bagiye kubikora. Ndababwira ngo ntago aricyo kibazo nabajijie, ikibazo nabajije mumaze igihe mubizi Mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n’iki kubikora?” Ibibazo bimaze imyaka n’imyaniko bidakemurwa n’abayobozi cyane mu nzego z’ibanze bikomeza kumvikana mu Rwanda. Hibazwa niba buri kibazo kizajya kigezwa kwa Perezida Kagame kugira ngo gishakirwe umuti.
Niyongira Placidie bakunze kwita Muganga avuga ko ikibazo cye kimaze imyaka irindwi kidakemurwa kandi ubuyobozi bukizi


