Musanze: Umuturage yavuze uko yangiwe kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda azira kutagira imyate

Sangiza iyi nkuru

Umusaza utuye mu Mudugudu wa Kinkware, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, Aloys Mbuguje wavutse mu 1941, avuga ko mu mwaka atibuka ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda, ashaka kujya mu gisirikare cy’ u Rwanda, ariko akavutswa amahirwe kuko atari afite imyate.

Muzehe Mbuguje n’imvi z’uruyenzi, agendera ku kabando n’ishapure mu ijosi, ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.COM byamusanze iwe mu rugo hafi y’isoko rya Kinkware, abiganiriza ku ngingo zitandukanye harimo n’imiyoborere muri iki gihe.

Muzehe Mbuguje avuga ko ku bwa Habyarimana ubwo yari minisitiri w’Ingabo, ari na we akeka ko iryo tegeko ryatumye atajya mu gisirikare ryaturutseho. Iyi ni imwe mu ngingo yagarusteho mu byo yavuze ko atazibagirwa ku butegetsi bwa Kayibanda.

Yagize ati ” Habyarimana ku bwe njye ntacyo yantwaye, ariko yari afite abayobozi bateje ikibazo cyane nko mu gisirikare. Njye nagiye mu gisirikare, nagiye gushaka igisirikare. Tugeze mu Ruhengeri noneho bakatwitegereza mu birenge no mu mvugo. Babona nta myate ufite ku birenge kubera ko abandikaga, abacaguraga ari ab’iyo ruguru [Rambura mu Bushiru kwa ba Habyarimana] bahitaga bakureka Twe nta myate twari dufite. Abantu bose bavuye ino aha [Komini Nyakinama] nta n’umwe banditse, twaragarutse.”

Impamvu yatumaga harebwa imyate, muzehe Mbuguje ati ” Abantu b’iyo ngiyo bose babaga bafite imyate. Babaga bashaka kumenya ko ukomoka mu Bushiru ngo ubone kujya mu gisirikare. Icyo gihe baratwirukanye. Ni bya bibazo by’akarere bya Nduga naza Kiga.”

Uyu musaza ku ngingo y’imiyoborere avuga ko hari impinduka zigaragara nk’aho ubuyobozi bwegereye abaturage, iterambere rikaba rihari.

Avuga ko hari ikinyuranyo kinini mu buryo yagiye abona abandi bategetse u Rwanda babigenzaga gusa akavuga ko mu Murenge wa Nkotsi nta kibazo bafite gihambaye ariko akikoma ubujura buri muri ako gace, ngo buteye inkeke.

WAREBA VIDEWO

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umuturage yavuze uko yangiwe kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda azira kutagira imyate
    Muzadufashe twibere ingabo zigihugu nitwa nitwa fred muzafashe 0786184879

  2. Musanze: Umuturage yavuze uko yangiwe kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda azira kutagira imyate
    Muzadufashe twibere ingabo zigihugu nitwa nitwa fred muzafashe 0786184879

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *