img_20210916_091458_335.jpg

Musanze: Umwana w’imyaka 10 yafashwe ku ngufu n’umuntu utaramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 (amazina ye yagizwe ibanga), abayeyi be batuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yafashwe ku ngufu n’umuntu utaramenyekana.

BWIZA yageze mu rugo rw’iwabo ku isanteri ya Kabaya, uyu mukobwa aziga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, mukuru we washyingiwe, mu marira menshi, avuga uko byagenze. Yavuze ko bayabye mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021, ko uwo murumuna we yari avuye iwe bamutumye mu gitondo cya kare.

Yagize ati ” Uwo mwana yari azindukiye iwanjye mu Mugara, aje gufata akajerekani natwayemo amata nkavanye iwacu ku Kabaya mu isanteri. Namusabye ko yantegereza tukajyana ariko arabyanga kuko yambwiraga ko bagiye kumutuma. Nahise mureka aragenda. Njye Naje kuza nyuma ye.”

Uyu mugore akomeza agira ati ” Tunyura mu nzira irimo n’ishyamba rya Bugese. nahuye na Maronko, muka- Gasongo. Nyuma y’aho ubwo najyaga iwacu, nageze mu nzira mpura n’umugabo ntazi ariko mbona arimo kwihuta cyane, asa n’ufite ubwoba. Namusuhuje ngo bite arikiriza, nyuma ariko nanjye mbyibazaho. Narebye inyuma mbona arahagaze ari kundeba.”

Uyu uko yavugaga iyo nkuru ni nako abana bato kuri uwo wafashwe ku ngufu, barushagaho kurira. Bavugaga ko ” Ababyeyi bamujyanye ngo abereke aho yafatiwe ku ngufu, ari no kuva amaraso.”

Uyu mubyeyi yavuze ko ” Ntabwo muzi amazina n’aho yaba ataha gusa nziko akunda kuba yicaye kuri salo (saloon) ya Innocent aho ku Kabaya. Sinzi niba we yaba amuzi gusa nabonye yaba ari nko mu myaka 25, mubinye nahita mumenya.”

Umubyeyi w’uwo mwana, yatangarije BWIZA ko agiye guhita ajyana umwana kwa muganga ngo ” Ndebe ko yaba atandujwe ibirwara, abaganga bamukurikirane, njye no kuri RIB kuri gurupoma.”

Umuyobozi w’Isibo y’Indahangarwa uyu muryango utuyemo, Jean Pierre Simpenzwe, yatangarije BWIZA ko ” Njye sindamenya ibyabaye kuko ntari ndi mu rugo. Byaba bibabaje ari uko byagenze, muri iki gitondo koko! Ndakuvugisha ningira icyo menya.”

Mu binyamakuru bitandukanye ndetse na BWIZA by’umwihariko, hagaragajwe ko ahitwa Bugese haba mu ishyamba cyangwa mu muhanda munini uva mu Mujyi wa Musanze gana i Nyakinama, hakunze kubera urugomo rw’abambuzi, abatera ibyitwa kaci n’ubundi bugizi bwa nabi.

Akenshi bikorwa n’insoresore z’amabandi, abaturage bavuga ko zifungwa igihe gito zikagafungurwa byo kwikozayo, abandi bantu b’imburamukoro, abakekwaho kunywa urumogi n’abandi.

BWIZA yari iherutse kubagezaho inkuru ko ku isanteri ya Kabaya abaturage bari mu bwoba bw’itsinda ry’abo bita amabandi aherutse kurekurwa ari menshi.

img_20210916_091458_335.jpg
Isanteri ya Kabaya ikunze gutungwa agatoki ko irangwamo insoresore z’amabandi zaba zikoresha n’urumogi/BWIZA 2021

Aba baturage bakunze gutunga agatoki ko nta ngamba zirambye zo guhashya inkozi z’ibibi muri ako gasanteri zishyirwaho ku buryo n’abayobozi barimo uwari Mudugudu wa Kabaya, Bimenyimana (Uyu we yahise yegura) na SEDO w’Akagari ka Kigombe, bahakubitiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *