Urubyuruko rwo mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28/12/2016 baramukiye mu gikorwa cyo gufashisha amaraso ku ndembe ziyakeneye, iki gikorwa kikaba cyakozwe mu rwego rwo kwita ku ndembe ziri kwa muganga kuko ngo babona nta yindi mpano nyayo babagenera muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani atari ukubaha ubuzima babafashisha amaraso.
Niyonshuti Alexis, ni umwe mu batanze amaraso yagize ati: Amaraso ni impano ikomeye umuntu ahabwa n’Imana, iyo ugize amahirwe nk’aya yo gutanga maraso ni amahirwe uba ugize yo gufasha umuntu cyane ko hari igihe nawe ushobora kuyakenera…. Nkumurwayi ni akarusho kuko umuntu muzima ashobora gukenera impano, ariko burya iyo umuntu arwaye ntakindi kintu aba akeneye uretse ubuzima kuko umuhaye izindi mpano ntakindi zamumarira. Ndumva rero amaraso ari ingenzi nta mpano yaruta amaraso umuntu ahawe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mugenzi we, Uwayezu Anitha nawe yunze mu irye agira ati: “Njyewe nyatanga mfitiye impuhwe imbabare nubwo mba ntazi ngo ninde bazayaha ariko nanjye nshobora kuyakenera, kuko nshobora kugira impanuka cyangwa nkagira uburwayi bwatuma nyakenera bityo rero kuyaha mugenzi wanjye byumwihariko muri iyi minsi mikuru ni ingenzi cyane kuko umurwayi nta yindi mpano aba keneye uretse kumuha ubuzima kuko burya gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima”.
Uru rubyiruko rwatanze amaraso kandi rukomeza no gushishikariza abandi bagenzi babo ndetse n’abandi bose muri rusange kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso kuko ari ingenzi, cyane cyane ku mbabare ziba ziyakeneye kuko nta handi yaboneka ngo ahabwe umurwayi uyakene uretse kuyabona ku bantu bafite umutima utabara.
Ntibanyendera Jean Damascene ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu gice cy’ Amajyaruguru n’Uburengerazuba aragira ati: “Abaturage bo mu mujyi wa Musanze ni bamwe mu bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso mu gihugu mu byukuri twakoze Kampanye muri iki cyumweru mu minsi mikuru ngo dushishikarize abantu gutanga amaraso.
Mu byukuri ni na Cadeau (Impano) yo guha abarwayi mu bitaro bagenda biyongera bakenera amaraso cyane cyane ko hatangiye gahunda yo kuvura Cancer mu bitaro bya Butaro n’abandi barwayi bakenera amaraso nk’abana bari munsi y’imyaka 5 bazahajwe na Maraliya hamwe n’ababyeyi bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara”.
Amaraso umuntu atanga aba agizwe n’ibice bitatu bivangurwa, nyuma umurwayi agahabwa igice akeneye, muri ibyo bice harimo Insoro zitukura n’izera (Grobule rouge et Blanc), Udufashi (Plaquete) n’umushongi (Plasma).

Muri ikigihe ikoranabuhanga rigenda ryiyongera ngo hakaba harigutegurwa uburyo imashini zajya zifata igice cy’amaraso umurwayi akeneye bitabaye ngombwa ko utanga amaraso ayatanga yose (Sang Total) ibi ngo bikazatuma umuntu ashobora gutanga inshuro nyinshi mu gihe byari bimenyerewe ko umuntu afashisha amaraso inshuro imwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Rafiki Félicien/bwiza.com


