Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano

Sangiza iyi nkuru

Ayinkamiye Emmerance wo mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze wari waciwe indishyi ya 50,000Frw azira kwiba ibigori bibiri, yagabanyirijwe ibihano ategekwa kuzatanga 15,000Frw.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama, ni bwo Ayinkamiye yafatiwe mu gishanga cya Mugembe kiri mu mudugudu wa Buhogo, mu kagari ka Murandi; amaze guca ibigori bibiri mu murima wari iruhande rw’aho yakuraga ibijumba.

Inteko y’abaturage n’abashinzwe kurarira kiriya gishanga banzuye ko Ayinkamiye yishyura 50,000Frw nk’indishyi ya biriya bigori, biba ngombwa ko akodesha isambu ye mu gihe cy’imyaka ine kugira ngo abone ubwishyu.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko nyuma y’uko amakuru ya biriya bigori amenyekanye, ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bwabyukiye mu gishanga cya Mugembe kugira ngo hamenyekane uwaciye uriya mukecuru umurengera w’ariya mafaranga, birangira agabanyirijwe ibihano.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yatumijeho umuturage wo murenge wa Gashaki Ayinkamiye yari yatwariye ibigori, akamutegeka gusubiza amwe mu mafaranga yari yahawe nk’indishyi.

Ayinkamiye yavuze ko yagabanyirijwe amafaranga yari yaciwe agezwa kuri 15,000Frw agomba kwishyura ku wa 22 Gashyantare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yabwiye yemereye BWIZA ko bakemuye kiriya kibazo, uwari wahawe indishyi asonera uwamwibye.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Ariko mwa bantu mwe mwayobowe n’umutima wa ki mumuntu koko! Muri mwe, uko mwicara mugatora uwo mwanzuro, ni nde wa kwishima bamuciye amafrw angana atyo hejuru y’ibigori 2? Ntiyabiciye mu murima agamije kubigurisha kwari ukubirya. Turasaba imuryango irengera uburenganzira bwa muntu kurenganura uriya mukecuru. Iyaba Imana ijya ikurikiza amakosa tuyikorera buri munsi, ndetse benshi dukora amakosa ya harurwa, nta n’umwe uba ukiriho. Muri Matayo 7:12 haravuga ngo icyo ushaka ko bagukorera nawe ni cyo ukorera abandi. KU bw’ibyo rero murekure uwo mukecuru rwose. Niba mushaka 2.000 frw Nabibohereza kuri MoMo ariko uwo mukecuru mumuhe amahoro.

  2. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Ariko mwa bantu mwe mwayobowe n’umutima wa ki mumuntu koko! Muri mwe, uko mwicara mugatora uwo mwanzuro, ni nde wa kwishima bamuciye amafrw angana atyo hejuru y’ibigori 2? Ntiyabiciye mu murima agamije kubigurisha kwari ukubirya. Turasaba imuryango irengera uburenganzira bwa muntu kurenganura uriya mukecuru. Iyaba Imana ijya ikurikiza amakosa tuyikorera buri munsi, ndetse benshi dukora amakosa ya harurwa, nta n’umwe uba ukiriho. Muri Matayo 7:12 haravuga ngo icyo ushaka ko bagukorera nawe ni cyo ukorera abandi. KU bw’ibyo rero murekure uwo mukecuru rwose. Niba mushaka 2.000 frw Nabibohereza kuri MoMo ariko uwo mukecuru mumuhe amahoro.

  3. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Ayo mafranga aracyari menshi ugereranyije n’imibereho yuwo mukecuru!
    Abe 1000
    Niko mbibona

  4. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Ayo mafranga aracyari menshi ugereranyije n’imibereho yuwo mukecuru!
    Abe 1000
    Niko mbibona

  5. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Iyi nkuru inkoze Ku mutima,uyu mubyeyi kuki batamujyiriye impuhwe ?
    Uribaza abana bashobora kuba bashonje,…
    Umuntu yamujyeraho gute ngo amufashe kuyishyura ?

  6. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Iyi nkuru inkoze Ku mutima,uyu mubyeyi kuki batamujyiriye impuhwe ?
    Uribaza abana bashobora kuba bashonje,…
    Umuntu yamujyeraho gute ngo amufashe kuyishyura ?

  7. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    UWO MUKECURU YARAKWIRIYE KUBABARIRWA UKO SUGUHANA NUKUMWAMBURA

  8. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    UWO MUKECURU YARAKWIRIYE KUBABARIRWA UKO SUGUHANA NUKUMWAMBURA

  9. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Nimuduhe uburyo twakoresha ngo turemere uriya mubyeyi kuko biragaragara ko yari ashonje atandukanye na ba bandi bajya mu murima bagaca umufuka wise, bagiye kugurisha. Nk’uko Musanze mukora ubuvugizi mwavikora uyu muntu agafashwa rwose, ntibirangirire aha.

  10. Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
    Nimuduhe uburyo twakoresha ngo turemere uriya mubyeyi kuko biragaragara ko yari ashonje atandukanye na ba bandi bajya mu murima bagaca umufuka wise, bagiye kugurisha. Nk’uko Musanze mukora ubuvugizi mwavikora uyu muntu agafashwa rwose, ntibirangirire aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *