img_20211010_073855.jpg

Musanze: ‘Uwasambanyije ku ngufu’ umukobwa w’imyaka 10 asanzwe afite agakoko gatera SIDA

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Maniraguha Wellars uzwi nka Kibisi twamenye ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’abaturage kuwa 10 Ukwakira 2021 bimenyekana ko asanzwe afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Umubyeyi w’uwo mwana wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, Elyseus Niyibizi uzwi nka Zakayo, wo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza yadutangarije ko basanze Kibisi yari asanzwe afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Uyu mubyeyi yumiwe ati “ Nibyo da! Umwana akimara kumurobanura mu bandi akamwerekana ndetse n’imyenda yari yambaye akayitoranya mu yindi, ubuyobozi bwaramufashe ngo bamujyane kuri RIB. Ubwo twari tugiye kumuvana aho mu rugo, ababyeyi be bamuzaniye uducupa dutatu tw’imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA.”

Yakomeje agira ati “ Ubwo batubwiye ko atagenda atayijyanye, barayimuha. No kuri polisi bavuze ko ayifata kuko yari amaze ukwezi ahafungiwe baramurekuye, bari babizi ko ayifata.”

Zakayo avuga ko Wellars asanzwe azwi aho kuri gurupoma kuko “ Abapolisi baramubonye bati si wowe duheruka kurekura, noneho se kandi wakoze ibiki?”

Uyu mubyeyi avuga ko ategereje ibizamini byo kwa muganga kuri uyu wa 12 Ukwakira 2021 ngo barebe uko umwana ahagaze. Avuga ko bizeye ko umwana ntacyo yabaye kuko bamujyanye kuri Isange One Stop Center akimara gufatwa ku ngufu.

img_20211010_073855.jpg
Ishyamba rya Bugese aho umwana yafatiwe ku ngufu/BWIZA 2021

Maniraguha Wellars yafatiwe ahitwa mu Mugara, mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze.

Abaturage bavuga ko ukekwa yari asanzwe ari igihazi kuko yari avuye muri gereza ku bwo kwiba ibiti mu ishyamba rya Leta rya Bugese.

img_20211010_074105.jpg
Aho umwana yasambanyirijwe, ahari ibitaka ni ahari amaraso/BWIZA 2021

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: ‘Uwasambanyije ku ngufu’ umukobwa w’imyaka 10 asanzwe afite agakoko gatera SIDA
    Bigaragara ko uyu muntu ari icyihebe kandi akwiye gufatwa nkacyo mukumuha ibihano bimukwiriye.

  2. Musanze: ‘Uwasambanyije ku ngufu’ umukobwa w’imyaka 10 asanzwe afite agakoko gatera SIDA
    Bigaragara ko uyu muntu ari icyihebe kandi akwiye gufatwa nkacyo mukumuha ibihano bimukwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *