Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi, mu gihe akomeje kotswa igitutu n’abatari bake.
Inama ya Museveni n’abakomanda b’igisirikare na Polisi yabaye ejo ku wa Kabiri, yibanda ku bibazo by’umutekano byugarije Uganda.
Perezida Museveni n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kumurinda, bombi bemeje ko iriya nama yabaye ndetse ikaba yaribanze ku bibazo by’umutekano.
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Ku wa Kabiri abayobozi bakuru muri UPDF na UPF bagize icyubahiro cyo kuhura n’Umugaba w’Ikirenga, nyakubahwa Yoweri Museveni. Yaduhaye amabwiriza ku mukoro tugomba gusohoza mu gihe cya vuba kiri imbere. Twishimira buri gihe imiyoborere ye.”
Ikinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda, cyavuze ko iriya nama yibanze ku bibazo by’umutekano muke byadutse mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Mutarama uyu mwaka, kugeza na nubu bikaba bitarakemuka.
Perezida Museveni n’abakuriye inzego z’umutekano muri Uganda bakomeje gushyirwa ku gitutu, kubera umubare w’abatari bake baburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’inzego ziganjemo urwa CMI rushinjwe ubutasi bwa gisirikare.
Bari kotswa igitutu basabwa kugaragaza aho abashimuswe baherereye.
Iriya nama kandi yabaye mu gihe Uganda inugarijwe n’ikibazo cy’ubujura bwitwaje intwaro gikomeje kumvikana cyane mu gace ka Luwero.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Museveni ukomeje kotswa igitutu yagiranye inama n’abakomanda b’igisirikare na Polisi
‘reta igize neza kwiga cwico kibazo cane cane abanyagihugu bakwiye kubacungera cn
Museveni ukomeje kotswa igitutu yagiranye inama n’abakomanda b’igisirikare na Polisi
‘reta igize neza kwiga cwico kibazo cane cane abanyagihugu bakwiye kubacungera cn