Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yaciye amarenga ko atazemera gutsindwa n’abasirikare barimo Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu na Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Byumvikana muri videwo televiziyo ya NBS yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, yafashwe ubwo Museveni wiyamamarizaga mu Karere ka Kigezi yagaragazaga ko aba basirikare biyongereyemo Col. Dr. Kizza Besigye bose bafatanyije gufata ubutegetsi, ntacyo bashoboye.
Asubiza aba basirikare bakunze kuvuga igihe Museveni amaze ayobora Uganda gihagije, akwiriye kuva ku butegetsi, yagize ati: “Murumuna wanjye Besigye, Tumukunde, Mugisha Muntu… Rero mugira ngo ngende, mfe kugenda nsige Uganda mu maboko yanyu?”
Museveni yavuze ko aba basirikare bose bakoranaga bya hafi yagerageje kubigisha ariko ngo nta kindi bakoze kitari ukwigomeka, bagatera akaduruvayo.
Ngo yababwiye ati: “Bantu mwe nimurebe ibyo nakoze muri Nyabushozi. Nimugende namwe mubikorere mu tundi duce, ariko wapi! Ntabwo babikoze.”
Yavuze kandi kandi azajya mu kiruhuko cy’izabukuru ari uko abonye umuntu ushoboye uzamusimbura, ashingiye ku ntege nke z’aba basirikare. Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri Kigezi kongera kumugirira icyizere bakazamutora muri Mutarama 2021.


