Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yambitswe na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo umudari w’ishimwe uzwi nka ‘Order of South Africa’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’umusanzu we mu kubohora abaturage ba Afurika y’Epfo ingoyi y’ubukoloni.
Museveni kuva ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare yari i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yari yatumiwemo na Ramaphosa.
Ni Ramaphosa wamushimagije ku bw’imiyoborere ye ihamye, ndetse n’umubano ukomeye hagati y’igihugu cye na Afurika y’Epfo.
Perezida wa Afurika y’Epfo kandi yashimiye uwa Uganda ku kuba yaremeye kumvisha abaturage be bakemera kwakira mu gihugu cyabo abayoboke b’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo.
Ati: “Ibi byabaye urufatiro rukomeye umubano mwiza ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byacu byombi wubakiyeho.”
Perezida Cyril Ramaphosa kandi yashimagije mugenzi we wa Uganda ku bw’ibyo yakoze byose, mu rwego rwo kugira ngo abanya-Afurika y’Epfo babone ubwigenge.
Museveni yashimiye Ramaphosa ku bwa ririya shimwe.
Yavuze ko yishimiye kwambikwa uriya mudali, gusa avuga ko atari uwe gusa nk’umuntu ko ahubwo ari uw’abanya-Uganda ahagarariye.


