Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yangiye umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu ngabo za kiriya gihugu imburagihe.
Ejo ku wa Kabiri ni bwo Gen Muhoozi yatunguranye atangaza ko asezeye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare cyanjye nkunda cyane, igisirikare cya mbere ku Isi, nejejwe no gutangaza ko nsezeye. Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi!”
Yunzemo ati: “Mfitiye urukundo n’icyubahiro byonyine abo bagabo n’abagore bose b’ibihangange baharanira ubuhangange bwa Uganda buri munsi.”
Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza impamvu yahisemo gusezera, gusa yafashe iki cyemezo mu gihe hari amakuru menshi avuga ko yitegura gusimbura se Museveni ku butegetsi.
Bivugwa ko nta gihindutse muri 2026 ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda.
ChimpReports yavuze ko yamenye ko nyuma y’ubutumwa Muhoozi yanditse kuri Twitter bwahise busakara ahantu hose, se Museveni yahise amuhamagara akamusaba gukomeza kuba mu gisirikare.
Bivugwa ko Museveni yanahise amenyesha abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda gukomeza gufata Gen Muhoozi nk’umusirikare wa UPDF ukiri mu kazi.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ni we uyoboye ibikorwa Ingabo za Uganda zirimo muri Congo Kinshasa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF.
Mu mwaka ushize uyu musirikare yari yatangaje ko ashobora gusezera mu ngabo za Uganda, kubera umwuka mubi wari hagati ye na Minisiteri y’Ingabo za Uganda.
Icyo gihe yasabaga iyi Minisiteri miliyari 20 z’amashiringi ya Uganda yo kuvugurura imibereho y’abasirikare ba UPDF, akavuga ko natayahabwa azahita asezera mu gisirikare.
Ati: “Twebwe [Ingabo zirwanira ku butaka] twasabye miliyari zonyine z’amashiringi ngo dukemure ibibazo by’amacumbi, imibereho myiza n’umutekano i Bombo (ku cyicaro gikuru cya UPDF), mu kigo cya Makindye no kuri Brigade y’imodoka z’intambara i Nakasomgola; gusa agatsiko k’abagizi ba nabi kari muri Minisiteri y’Ingabo kari kuturwanya.”
Aganira n’inshuti ze yunzemo ati: “Ibibazo by’abasirikare banjye nibiramuka bidakemutse nzasezera mu gisirikare bitarenze umwaka utaha. Nzaba nkimazemo imyaka 28.”
ChimpReports yavuze ko amafaranga Gen Muhoozi yasabaga Minisiteri y’Ingabo za Uganda yayahawe.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yumvira se akisubira ku cyemezo yari yafashe.

8 Responses
Museveni yangiye umuhungu we ko asezera mu gisirikare cya Uganda
Abasobanukiwe ibya politiki bemeza ko Muhoozi atobera se. Byaba byiza avuye mu nzego zo hejuru kandi ntanahabwe amahirwe yo kwiyamamaza. Uretse uruhuri rwa twitter zidafite ireme, Muhoozi arimbanyije gutoba umubano hagati ya RDC na Uganda. Abanyekongo badashaka abanyarwanda mu gihugu cyabo bemezako Muhoozi yiyemeje kubashakira inzira mu mayeli, inyura muri Uganda. Ibi bigiye gusubiza umubano w’ibyo bihugu rudubi!

Nagume mungabo z’igihugu
Museveni yangiye umuhungu we ko asezera mu gisirikare cya Uganda
Nagume mungabo z’igihugu
Museveni yangiye umuhungu we ko asezera mu gisirikare cya Uganda
Mu gisirikare ntibivumbura barasaba gutanga imihoho bakabaha uruhusha
, ntibifatira ingingo n’a bwango, uyo ariko yifyinisha kubera ejo gisirikare ari ca se

Gusezera uko wiboneye nti bibaho kuko impamvu watanga iyo zitumvikana muburyo bwa Politics, urabibazwa.
Museveni yangiye umuhungu we ko asezera mu gisirikare cya Uganda
Gusezera uko wiboneye nti bibaho kuko impamvu watanga iyo zitumvikana muburyo bwa Politics, urabibazwa.