Bwiza
ads

Museveni yasabye ko umuhungu we ari we wazamusimbura ku butegetsi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 11:31
Iminota 2 yo gusoma
Museveni yasabye ko umuhungu we ari we wazamusimbura ku butegetsi

198561

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) gushyigikira umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba nk’uzamusimbura, mu gihe ibiganiro ku hazaza h’ubuyobozi bw’iki gihugu bikomeje gufata indi ntera.

Ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko Museveni yatanze iki cyifuzo mu nama ya Komite Nyobozi Nkuru ya NRM yabereye i Entebbe ku wa 27 Ukwakira 2026, aho yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’ishyaka.

Muri iyo nama, Museveni yashyikirije abayobozi inyandiko igaragaza ibitekerezo k'uzamusimbura, ashyira imbere izina rya Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF).

Museveni yashimye umuhungu we, amugaragaza nk’umuntu ukunda igihugu, uharanira ubumwe bwa Afurika kandi urwanya ruswa. Yanavuze ku ruhare rwe mu gukomeza ingabo za Uganda no mu bikorwa bya gisirikare by’iki gihugu mu karere.

Icyakora, igitekerezo cye nticyashyigikiwe na bose.

ChimpReports yatangaje ko Haruna Kasolo na Dr. Tanga Odoi bari mu bagishyigikiye, mu gihe Hadijah Namyalo, uyobora ibiro by’umuyobozi wa NRM yacyamaganye. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, ntiyagize icyo avuga kuri iyo ngingo.

Namyalo yanagaragaje impungenge z’umutekano we nyuma yo kwamburwa abamurindaga, ariko Museveni amusubiza ko icyo kibazo gishobora gukemurwa.

Iyi nama yagaragaje ko ikibazo cy’uzasimbura Museveni umaze imyaka 40 ayobora Uganda cyamaze kwinjira mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka rye. Abashyigikiye Muhoozi bamaze igihe bamwamamaza nk’ushobora kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya 2031.

N'ubwo Museveni yagaragaje ko yifuza ko umuhungu we amusimbura NRM ntirafata icyemezo cya nyuma cyo kumugira umukandida wayo; ibisobanuye ko Muhoozi ataramara kwemezwa ku mugaragaro nk’uzaba Perezida wa Uganda.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.