Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangiye ibiganiro n’abantu ba hafi ye bafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda, aho bari kuganira ku ngingo zerekeye ahazaza h’igihugu by’umwihariko ijyanye no kuba Gen. Muhoozi Kainerugaba yamusimbura ku butegetsi.
Inama za Perezida Museveni na bariya bantu biganjemo abo babanye muri NRA (National Resistance Amry), ziri kubera mu nzuri ze ziri mu duce twa Kisozi na Rwakitura.
Umwe mu bantu ba hafi ya Perezida wa Uganda wanitabiriye izi nama yabwiye ChimpReports ko “Mzee [Museveni] ari guhura n’abahoze ari abarwanyi ba NRA umwe ku wundi.”
Uyu yakomeje agira ati: “Akorana urugendo rurerure mu rwuri rwe ari kumwe n’abo bantu bo muri NRA kandi mu by’ukuri akabatega amatwi.”
Amakuru avuga ko hari ubwo Museveni amara amasaha atandatu ari kumwe na bariya bavandimwe be bahoze babana mu ishyamba.
Uwatanze amakuru ubwo yabazwaga icyo ziriya nama za Museveni n’abo hafi ye zigamije, yavuze ko “arashaka kumva impamvu bashingiraho mu gushyigikira cyangwa kwanga ko Muhoozi yayobora igihugu.”
Amakuru avuga ko Museveni nyuma yo guhura na bariya bantu by’umwihariko ko azagenzura imbogamizi zabo akazabasubiza.
Undi muntu na we uzi neza ibya ziriya nama yavuze ko “Museveni arashaka kureba uko yakemura ibibazo byazamuwe n’itsinda rye (ry’abo muri NRA) bafatanyije urugamba.”
Perezida Yoweri Museveni yatangiye kuganiriza abantu ba hafi ye, nyuma y’uko bigaragaye ko gahunda ya Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu we yo kwiyamamariza kuyobora Uganda itangiye kwitambikwa na bamwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu.
Abenshi mu basirikare bakomeye muri Uganda, abacuruzi bakize ndetse n’abanyapolitiki batangaje ko batazigera bashyigikira Muhoozi mu gihe yaba yiyamamaje; ku buryo hari n’abageze ku rwego rwo gukusanya amafaranga mu rwego rwo guca intege uriya musirikare wahoze ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Urugero ni Maj Gen (Rtd) Kahinda Otafiire usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda mu mwaka ushize wavugiye mu karere ka Kiruhura ko ishyaka NRM nta wundi mukandida rizemerera ko yiyamamariza kuyobora Uganda muri 2026 utari Museveni.
Uyu kandi yakuriye inzira ku murima Gen. Muhoozi ko naramuka ahatanye na se mu matora nta wuzamushyigikira.
Ati: “Mumbwirire abo bana banjye ko umuhanda bashaka gutwariramo ku muvuduko wo hejuru urimo amakoni menshi bityo ko bazagonga. Icyatumye iki gihugu kigera kuri uru rwego kiriho ni uko twagenze gake.”
Yunzemo ati: “Ikibazo kiriho ni uko mu gihe abo bana baba badusimbuye [ku butegetsi] banezerewe, bazadusubiza hasi hanyuma igihugu gisubire ku rwego twagisanzeho. Kuyobora igihugu si ugukina kubera ko ufite abantu benshi bagukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ndagira ngo mbamenyeshe bantu ba Kiruhura ko tugifite Museveni; ntimukanezezwe n’amasura mashya.”
Gen Muhoozi ku ruhande rwe avuga ko yifuza kuzana impinduka za Politiki muri Uganda, kuko avuga ko amaze igihe yumva imiborogo y’Abagande bifuza impinduka.
Uyu musirikare mu butumwa aheruka kwandika kuri Twitter yavuze ko ari kumwe n’abaturage, yungamo ko “ibyo NRM yagezeho byose ntibihagararira abaturage ba Uganda.”
Amakuru avuga ko Perezida Museveni azi buri wese udashyigikiye umuhungu we, bityo akaba ari gukora iyo bwabaga mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Ni Perezida Museveni wacyinjiyemo mu gihe mu mwaka ushize Gen. Salim Saleh usanzwe ari murumuna we yashatse kunga Muhoozi n’abahoze muri NRA bamurwanya gusa ntibyagira icyo bitanga.
Amakuru avuga ko agatsiko k’abakomeye muri NRA gakomeje kurwanya Gen Kainerugaba, bijyanye no kuba kifuza ko Museveni akomeza kuyobora Uganda kugeza arengeje imyaka 80 y’amavuko.
Aba kandi ngo bamaze igihe babwira Museveni ko banwifuza nk’umukandida rukumbi ugomba guhagararira ishyaka NRM mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2026, ari na yo mpamvu abakomeye muri bo bakomeje kujya kubimwumvisha.
Ni ubusabe cyakora cyo Museveni akomeje kwanga, bijyanye no kuba asanga iki atari igihe cyo gutangira gutekereza ku matora abura imyaka itatu ngo abe.
Museveni hagati aho yemereye Muhoozi kuzenguruka Uganda mu rwego rwo kwiyegereza abaturage byitezwe ko bazamushyigikira mu gihe azaba yiyamamaje.
Nko mu mpera z’icyumweru gishize Gen Muhoozi yari i Kabale aho we n’ibihumbi by’abamushyigikiye bahuriye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Rukundo egumeho’.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu, ku buryo cyabaye nk’igihagarika ubuzima muri Kabale.
Muri iki giraramo yasengewe n’abanyamadini bakomeye basanzwe bazwi cyane mu karere ka Kigezi, bamushimira ku bw’uruhare rwe mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda ku buryo ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gusubukurwa hagati y’ibihugu byombi.


