Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yategetse ko abapolisi babiri: Francis Mpande, Noah Massajjage n’ushinzwe umutekano mu mudugudu, Assimwe Junior bakubise umubyeyi utwite inda y’amezi arindwi batabwa muri yombi.
Tariki ya 27 Werurwe ni bwo abapolisi babiri n’umwe ushinzwe umutekano mu mudugudu bari ku burinzi, badukira abaturage barimo uyu mubyeyi witwa Mercy Nakate w’imyaka 23 y’amavuko, barabakubita.
Hari ku mugoroba ubwo Nakate yari avuye iwe mu rugo ahitwa Kibumbiro, Busega mu karere ka Rubaga muri Kampaka, ajya kugura imiti ya gakondo. Imvura yaraguye maze ajya kugama ahantu yasanze abandi bantu.
Ni uko aba bashinzwe umutekano babasanze mu bwugamo, maze babiraramo nk’uko Nakate yabivuze ati: “Ni uko abapolisi badusanze aho, batangira kudukubita. Abandi barirutse ariko njye sinabibashaga bitewe n’uko meze. Barankubise, ndarira ndetse mbasaba imbabazi barazinyima.”
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (State House) byabitangaje, iyi nkuru Museveni akimara kuyimenya, yahise ategeka Polisi y’Igihugu guta muri yombi aba bapolisi n’ushinzwe umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, SP Fred Enanga yatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe, aba bapolisi na Assimwe batawe muri yombi, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Nateete.


