Museveni yategetse Polisi guta muri yombi abakomeje kuvuga ko Oulanyah yarozwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasabye Polisi gukurikirana abaturage ba kiriya gihugu bakwije ibihuha by’uko Rt. Hon Jacob Oulanyah yaba yarishwe.

Museveni yaciye iri teka mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ni ubutumwa Museveni yanditse nyuma y’amasaha make se wa Oulanyah atangaje ko umuhungu we atazize urupfu rusanzwe, ko ahubwo yarozwe, mbere y’uko bamwe mu banya-Uganda na bamwe mu banyapolitiki batangira kwibaza icyihishe inyuma y’urupfu rw’uriya mugabo ukomoka mu gace ka Omoro.

Ku wa Gatanu ni bwo abadepite bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda batoye Rt. Hon. Anita Among nk’umusimbura wa Oulanyah; akaba agomba kungirizwa Thomas Tayebwa.

Perezida Museveni ubwo yaganiraga n’abadepite nyuma y’aya matora, yavuze ko Polisi ikwiriye gukora iperereza ku bivugwa.

Ati: “Ndagira ngo mburire abantu bamwe bafite akamenyero ko kuririra ku bibazo bagakora Politiki iciriritse. Hanyuma mu by’ukuri tugiye kubakurikirana kuko numvise hari abavuga ko Oulanyah yishwe.”

“Polisi izaza ibasabe kuyiha amakuru kuko Oulanyah ataguye mu rugo rwe bwite. Yaguye mu bitaro bifite izina rikomeye mbere y’aho na bwo yari mu bindi bitaro i Dubai kandi mbere y’aho na bwo yabanje kuba mu bitaro byacu.”

Museveni kuri Twitter ye bwo yavuze ko abavuga ko Oulanyah yarozwe ari abimakaje Politiki iciriritse buri gihe buririra ku kibazo cyose kivuka muri Uganda.

Ati: “Polisi igiye kubazira hanyuma ibasabe kutubwira kuko bisa n’aho mufite amakuru. Ntidushobora kwihanganira iyi myitwarire mibi. Ntabwo rwose yubaka, cyane ku bantu bize baniyita abayobozi. Tugiye kubakurikirana.”

Museveni yavuze ko atigeze amenya iby’uburwayi bwa Oulanyah kugeza agiye kwivuriza i Dubai.

Avuga ko icyo gihe yajyanye n’abaganga bo muri Uganda, ari na bwo na we yakurikiranye bikarangira amenye ikibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *