Museveni yavuze ko atagundiriye ubutegetsi, ko ahubwo ari mu butumwa nk’ubwa Yezu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko atarwanira umwanya wo kwizirika ku kuyobora Uganda nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe babimushinja, ko ahubwo ibyo arimo ari ubutumwa.

Museveni amaze imyaka 36 ari Perezida wa Uganda, ndetse ari mu bakandida 11 bahatanira kuyobora kiriya gihugu mu myaka itanu iri imbere. Arahabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya.

Ku wa Mbere ubwo Perezida Museveni yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kumi aho yaganiriye n’abarwanashyaka b’ishyaka NRM ahagarariye bo mu duce twa Kumi, Bukedea, Ngora na Serere; yavuze ko ubutumwa arimo ari nk’ubwa Yezu Kristu.

Ati: “Turi mu butumwa aho kurwanira imyanya. Nk’uko Yezu yaje akigisha ijambo ry’Imana, ubutumwa bwe bwari ukubwiriza, agashyira imbere icyerekezo cy’ubuzima, ariko akanamurikira ubuzima.”

“Iyo werekana ikintu kitagaragaye kuva kera, nicyo twita ubutumwa. Inshingano zacu ni ugukemura ikibazo cy’amateka kuko Uganda na Afurika muri rusange yabaye ikibazo. Twe turi hano kugira ngo tuzasohoze ubu butumwa.”

Museveni yavuze ko iyo aza kuba arwanira imyanya ikomeye, atari kuva mu biro bya Perezida Milton Obote yakoragamo ngo ajye gutangiza urugamba rwo kubohora Uganda mu nzara za Idi Amin.

Ati: “Batekereza (abamurwanya) ko ndi hano nshaka akazi kubera ko badashaka kumenya ukuri. Mu 1971, nari umuyobozi ukuriye ubushakashatsi mu biro bya Perezida kandi kari akazi keza, ariko Idi Amin agiye ku butegetsi, navuyeyo nyuma y’inama y’itsinda ryacu yo kugenda tukamurwanya.”

Perezida Museveni yavuze ko nyuma y’uko ibihugu byinshi bya Afurika bibonye ubwigenge, za Guverinoma z’ibihugu byinshi zarahiritswe, hanyuma ubutegetsi bufatwa n’abo yise ‘Injiji’ zitashoboraga kuzana umudendezo.

Ati: “Ntaho washoboraga kubona umutekano muri Afurika kuko ahantu hose hari imvururu. Hari imiyoborere mibi, nta terambere, hari umubare munini w’abapfuye n’abahunze.”

Museveni yavuze ko hari abantu bamwe na we arimo bagize amahirwe yo kubona ibitaragendaga neza, bafata ubutegetsi bakabihindura.

Yavuze ko akenshi abababanjirije batakunze kuramba ku butegetsi kubera ko bizeraga iby’amoko n’amadini, aho kubakira ku gihuza abaturage babo.

Perezida Museveni azaba ahanganye mu matora n’abakandida 10, barimo Depite Robert Ssentamu uhabwa amahirwe yo kuba ari we rukumbi ufite ubushobozi bwo kumutsinda.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Museveni yavuze ko atagundiriye ubutegetsi, ko ahubwo ari mu butumwa nk’ubwa Yezu
    Uyu mugabo arasekeje kbs ubutumwa amazemo 36 ans budashira bizashira habahiki ahubwo yarigutegura undi numva kumwe naho kugundira sibyiza pe nibakore ibyo bavuga démocratie = démocratie finit

  2. Museveni yavuze ko atagundiriye ubutegetsi, ko ahubwo ari mu butumwa nk’ubwa Yezu
    Uyu mugabo arasekeje kbs ubutumwa amazemo 36 ans budashira bizashira habahiki ahubwo yarigutegura undi numva kumwe naho kugundira sibyiza pe nibakore ibyo bavuga démocratie = démocratie finit

  3. Museveni yavuze ko atagundiriye ubutegetsi, ko ahubwo ari mu butumwa nk’ubwa Yezu
    Bwana Museveni.reka kwigereranya na Yezu.Ntabwo yari umunyagitugu.Kandi menya ko nagaruka ku munsi w’imperuka azakuraho ubutegetsi bw’abantu,akayobora isi,akayigira paradizo,abanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo atubuza,harimo dictators.

  4. Museveni yavuze ko atagundiriye ubutegetsi, ko ahubwo ari mu butumwa nk’ubwa Yezu
    Bwana Museveni.reka kwigereranya na Yezu.Ntabwo yari umunyagitugu.Kandi menya ko nagaruka ku munsi w’imperuka azakuraho ubutegetsi bw’abantu,akayobora isi,akayigira paradizo,abanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo atubuza,harimo dictators.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *