Mushiki wa Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru, Kim Yo Jong kuri uyu wa 16 Werurwe 2021 yasohoye itangazo ritera ubwoba abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Impamvu yatumye Kim Yo Jong asohora iri tangazo, ni igikorwa cy’imyitozoya gisirikare ihuriweho ingabo za USA zikomeje gukorana n’iza Koreya y’Epfo kuva mu cyumweru gishize nk’uko Sky yabitangaje.
Kim Yo Jong ufata igikorwa cy’imyitozo y’ingabo za USA n’iza Koreya y’Epfo nk’ubushotoranyi kuri Koreya ya Ruguru kuko ngo gikorerwa hafi y’imbibi z’ibi bihugu, yagize ati: “Duhoza ijisho ku myitwarire ya Koreya y’Epfo, nibakomeza ubushotoranyi, tuzafata ingamba zihariye.”
Ni bwo yageze aho agira inama ubutegetsi bushya Joe Biden, Perezida wa USA, muri iyi manda ya mbere burimo, abubuza gukomeza kwifatanya na Koreya y’Epfo muri iyi myitozo, ati: “Na none mfashe uyu mwanya ngira inama ubuyobozi bushya bwa US, bushaka gutanga impumuro y’ubumara bw’imbunda ku butaka bwacu guhera ku nyanja.”
Yakomeje ati: “Niba (ubuyobozi bwa USA) bashaka gusinzira neza mu myaka ine iri imbere, byabubera byiza bwirinze gukora ibyababuza gusinzira neza kuva mu ntangiriro.”
Koreya ya Ruguru ivuga ko nta biganiro by’amahoro bishobora kubaho hagati yayo na Koreya y’Epfo bisanzwe bidacana umwaka, mu gihe ingabo zayo zaba zikomeje gukorana imyitozo n’iza USA. Ibiganiro byitezwe hagati yayo na USA ku bijyanye no kureka gucura intwaro za kirimbuzi, nabyo ngo ntibyashoboka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


