Bwiza

Mushikiwabo yasubije RDC ivuga ko izava muri Francophonie natorwa

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 10:31
Mushikiwabo yasubije RDC ivuga ko izava muri Francophonie natorwa

213340

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko yatungurwa cyane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iramutse ifashe icyemezo cyo kuva muri uyu muryango, mu gihe yo ivuga ko naramuka yongeye gutorerwa kuwuyobora izawuvamo.

Mushikiwabo yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ubwo yabazwaga ku itangazo rya Kinshasa ryo kuba ishobora kuva muri OIF mu gihe yakongera gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Yavuze ko kuba RDC yava muri uyu muryango byamutangaza cyane, agaragaza ko igihugu gifite abaturage benshi nk'iki kidakwiye gukoresha iterabwoba kugira ngo kigere ku byo gishaka.

Yagize ati: “Igihugu gifite abaturage benshi kandi gikomeye ntigishobora gukoresha iterabwoba.”

Yibukije ko OIF igizwe n'ibihugu 53 bifata ibyemezo, ashimangira ko nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo gukoresha 'veto' mu nzira yo gutoranya Umunyamabanga Mukuru mushya.

Yavuze kandi ko igikorwa cyo gutoranya uzamusimbura kigeze ku cyiciro cya nyuma.

RDC imaze iminsi igaragaza ko ishobora kwisubiraho ku kuba umunyamuryango wa OIF, bitewe n'uko Mushikiwabo ashobora kongera gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Minisitiri w'Itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, aherutse kubwira Radio France Internationale (RFI) ko kuba Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyobora OIF bitajyanye n'indangagaciro igihugu cye giharanira, zirimo ubufatanye hagati y'ibihugu, kubaha ubusugire bwabyo na demokarasi.

Yavuze ko niba icyemezo cy'ibihugu bigize uyu muryango kitazagaragaza izo ndangagaciro, Kinshasa izafata ingamba zikwiye nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, na we yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kongera gusuzuma uruhare rwacyo mu miryango mpuzamahanga, hashingiwe ku ndangagaciro n'ibyo gishyize imbere.

Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF azatorerwa mu nama ya 20 y'uyu muryango izabera i Phnom Penh muri Cambodia, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Mushikiwabo, uri ku buyobozi bwa OIF kuva mu 2018, ahatanye n'abandi bakandida barimo Juliana Lumumba ushyigikiwe na RDC, Mauritanienne Coumba Ba na Dacian Cioloș wo muri Romania.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.