Mu gihe umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagezwaga mu Rwanda aho azatabarizwa, abahindiro barangajwe imbere n’uwari umunyamabanga we, Boniface Benzige bari bahugiye mu kwimika undi mwami ugomba kumusimbura kuri ubu akaba yamaze no gutangazwa n’ubwo aba bahindiro bavuga ko hari ubwiru bugikurikizwa
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Murumuna wa Kigeli V Ndahindurwa witwa Bushayija Emmanuel niwe watangajwe ko yagizwe umwami w’u Rwanda, akaba azitwaYuhi VI nk’izina ry’ubwami gusa Benzige yirinze kuvuga aho uyu mwami yimikiwe bitewe mu byo yise umutekano w’abiru.
Benzige yagize ati “Ndabashimiye, mutubwirire Abanyarwanda ko himye undi mwami kandi akazaba ari umwami wemewe n’amategeko, niturangiza imihango ya ngombwa tuzamutanga agire icyo abwira abantu gusa kwari ukugirango mutabona ko Abanyarwanda basigaye nta mwami”
Uyu mugabo wimitswe yavutse mu mwaka wa 1960, ni mwene Bushayija wa Yuhi Musinga, azitwa izina ry’ubwami rya Yuhi VI kuko akomoka kuri Yuhi wa gatanu, ni murumuna w’umwami uherutse gutanga (Kigeli V)
Benzige kandi yirinze gutangaza umubare w’Abiru bimitse Yuhi VI mu rwego rwo kwanga kumena amabanga y’Abiru, ati “Kuva mu mihango ya kera ibyo ni ibintu byo mu mabanga y’Abiru”
Ese Benzige uzakomeza ube umujyanama w’umwami wimitswe?
Ati “Simbizi wenda bizahinduka kuko nanjye ndashaje nkwiye kuruhuka icyo gihe byahabwa abandi batoya kuko mfite imyaka 82, urumva rero ko atari ngombwa ngo umuntu akomeze akore”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwami usimbura Kigeli V Ndahindukwa yimitswe mu bwiru bukomeye kimwe nk’uko n’umugogo w’uyu usimbuwe nawo nyuma y’imanza z’aho yagombaga gutabarizwa hagati yo mu Rwanda na Amerika nawe kuri uyu wa 09 Mutarama 2017 yagejejwe i Kigali nabwo mu bundi bwiru.
Kigeli v yatangiye mu mahanga, uyu wimitswe nawe yimikiwe ahantu hatazwi ariko hatari mu Rwanda, ibintu bisa nk’ikinamico kuri aba bami bavuga ko baba ari ab’u Rwanda mu gihe iki gihugu kizwi ku isi yose no mu muryango w’Abibumbye ko kiyoborwa mu buryo bwa Repubulika aho kuba mu buryo bwa cyami.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


