Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutwara ibikombe byose kuri ubu bari gukinira ubundi na bo bagasaba ubuyobozi icyo bifuza.
Gen Muganga yabahaye uyu mukoro ubwo yari yasuye iyi kipe mu myitozo, mbere y’umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona igomba gusuramo Espoir FC.
Yagize ati: “Urugamba rugeze ahakomeye namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finale kuri twe, kandi iyo mikino yose iregeranye. Rero iyo mikino yose ni yo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’ Amahoro.”
“Ndizera ko ibyatambutse byatambutse, imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima. Muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho, n’ibi bikombe bibiri kandi kubyegukana birashoboka cyane. Nimubyegukane natwe nk’ ubuyobozi icyo tubagomba kirazwi nkuko bisanzwe muzatubaze kuko turi hano ku bwanyu.”
Gen Mubarakh Muganga yakomeje agira abakinnyi inama yo gukomeza ubwirinzi mu mpande zose ku cyabahungabanya.
Yababwiye ko “iyo urugamba rwo gutwara ibikombe rugeze aha bisaba kwitwararika cyane”, bakirinda ababajyana mu bitari ngombwa ahubwo umutima ukerekeza ku gikombe.
Yunzemo ati: “Mwegukanye ibi bikombe bibiri ni amateka muzaba mwanditse hano muri APR FC azavugwa ko iyi kipe wayikoreyemo amateka. Ayo mateka rero turebe uburyo tuyandika tubyegukana. Ibyo dukora byose tujye twibuka ijambo Nyahubahwa Peesident wacu yatubwiye ko turi igihugu gito kitari gito, gifata ibyemezo bikenewe ku gihe gikenewe.”
APR FC irasabwa gutsinda imikino itanu ya shampiyona isigaranye ikegukana igikombe cya shampiyona no gusezerera Rayon Sports bazahurira muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro kugira ngo yiypngerere amahirwe yo kugitwara.



2 Responses
Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze_ Gen Muganga abwira abakinnyi ba APR FC
Ahubwo byose irabibura keretse iturufu risanzwe rikoreahwa naho ubundi ndabarahiye batangiye gutinya itar namwe ngo
Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze_ Gen Muganga abwira abakinnyi ba APR FC
Ahubwo byose irabibura keretse iturufu risanzwe rikoreahwa naho ubundi ndabarahiye batangiye gutinya itar namwe ngo