Edouard Mwangachuchu ukomeje urubanza rwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa yihakanye CNDP nk’umutwe witwaje intwaro wari uyobowe na General Laurent Nkunda, yita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 amabandi.
Ibi yabivugiye mu rubanza ruheruka tariki ya 21 Nyakanga 2023, agaragaza ko nta ho ahurira n’imitwe yitwaje intwaro yiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi; CNDP yayoborwaga na Gen. Nkunda na M23 ya Gen. Sultani Makenga.
Uyu munyapolitiki akaba n’umushoramari ukomoka i Masisi yavuze ko yabaye Perezida w’umutwe wa politiki wa CNDP, gusa ngo ibi ntibisobanuye ko hari isano afitanye na yo ubwo yari ikiri umutwe witwaje intwaro.
Yavuze ko abahoze ari abarwanyi ba CNDP baremye umutwe wa M23 yaramaze kuva ku nshingayo ya Perezida bayo. “Sinigeze muri CNDP mu gihe yari umutwe witwaje intwaro, ntibyabayeho. Nabaye Perezida w’ishyaka CNDP, icyo gihe ryarisuganyaga kandi nyuma y’aho nareguye.”
Mwangachuchu yavuze ko mu gihe yari senateri, hari umusirikare wamusabye kwiyunga na M23, arabyanga. Ati: “Namubwiye ko ndi senateri, ko ntashobora gukurikira amabandi. Nahamagaye abayobozi bo hejuru mbamenyesha ko umutekano wanjye utizewe ubwo nari i Goma. Ni Général Awashango waje iwanjye, mubwira ko ntizeye umutekano. Ubwe yaramperekeje, angeza ku kibuga cy’indege hamwe n’intsinda ry’abapolisi. Nageze i Kinshasa.”
Yakomeje asobanura ko kuba yari Perezida wa CNDP anayihagarariye mu nteko ishinga amategeko nta kibazo cyari kirimo, kuko muri icyo gihe na Perezida w’ishyaka PARECO ryabaye umutwe witwaje intwaro na we yari umudepite, ikindi kandi ngo bakoreraga i Kinshasa, aho kuba mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Mwangachuchu arashinjwa ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Izi ngo zatahuwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri muri teritwari ya Masisi, ubushinjacyaha bwasobanuye ko zari zarabikiwe abarwanyi ba M23.




One Response
Mwangachuchu yihakanye CNDP ya Gen. Nkunda, yita M23 umutwe w’amabandi
Ibyo avuga biteye inkeke yuko uwamusabye kwiyunga na M23 ari umusilikari w’Urwanda ukomeye! Akari kera uwo musilikari nawe azajyanywa mu nkiko.