img_20220331_115211_353.jpg

Mwarimu Musanganya Faustin yagarutse muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri nyuma y’imyaka 10

Sangiza iyi nkuru

Mwarimu Musanganya Faustin kuri uyu wa 31 Werurwe 2022, ku mugaragaro yasubiye muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri nk’umwe mu banyamuryango shingiro (Membre fondateur) nyuma yo kwirukanwa mu buryo butemewe n’amategeko n’ubuyobozi bwayo nk’uko Urukiko Rukuru rwa Musanze rwabyanzuye, bigahita biba itegeko.

Musanganya ni umwe mu banyamuryango bitabiriye inama idasanzwe ya Kaminuza ya Ines-Ruhengeri yatangiye kuri uyu wa Kane saa yine za mu gitondo, ikarangira mu masaha ya sa sita, ku butumire bwa Musenyeri Visenti Harolimana, wari uyiyoboye, akaba ari na we uhagarariye iyo kaminuza mu buryo bw’amategeko ndetse n’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Ruhengeri.

Umunyamakuru wa BWIZA wahageze ku isaha ya saa ine n’iminota itatu yasanze inama itaratangira gusa nyuma yaje gutangira ahagana saa yine n’iminota 30 ngo isuzume bimwe mu byo Mwarimu Musanganya yanditse mu ibaruwa asaba, yasabye nk’umwe mu banyamuryango bari bamaze igihe badahari, bityo ngo na we amenye ishusho ya nyayo ya kaminuza agarutsemo.

Muri iyo nama, ahagana saa yine n’iminota 53, Musanganya yasabwe na Musenyeri Harolimana gusohoka mu nama, kuko hari ibyo abanyamuryango bandi bari bahari ighe we yari adahari, bagombaga kwiga.

Ni ibyo aba bose bagombaga kwigaho, we adahari. Ni amabwiriza yubahirije gusa anyuzwe manuma ati ” Namubwiye ngo nkubashye nka musenyeri ariko ntabwo aribyo kuko bitemewe n’amategeko atugenga, hano twese tunganya uburenganzira. Yambwiye ko byaba byiza nsohotse, nanjye ndasohoka.”

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 40, Musanganya yongeye guhamagarwa ngo akomeze kwitabira inama bityo agezweho umwanzuro ukubiye mu busabe yari yatanze burimo: Guhabwa inyandiko zose zamufasha kumenya uko iyo kaminuza ihagaze no kwemerera umwe mu bana ngo yige ku buntu nk’uko abandi banyamuryango shingiro bose babyemerewe.

Uyu mugabo yatangarije BWIZA ko ku bijyanye no kumuha inyandiko yasabye zose zamufasha kumenya uko Kaminuza ya Ines-Ruhengeri ihagaze, yabwiwe ko bizasuzumwa mu nama itaha, naho umwana wigira ubuntu we bakaba bamwemeye.

Musanganya yavuze ko byamushimishije ndetse ko yanyuzwe n’uburyo abandi banyamuryango bamwakiriye.

Yishimye ku maso ati ” Nakunze kubivuga mu bitangazamakuru ko ahari Imana n’abagabo nta wundi mugabo ugira ibibazo. Byanshimishije cyane rero kubona uyu munsi ngaruka ku mugaragaro nakiriwe na bagenzi banjye bayobowe na Nyir’icyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent ari na we muyobozi mukuru muri Ines-Ruhengeri. Byatangiye neza abwira bagenzi banjye ko banyakiriye nabo barabyishimira.”

Yakomeje agira ati ” Icyakurikiyeho ni ukuvuga ku bibazo nari nabajije nsaba ko bampa ishusho ya Ines-Ruhengeri nyuma y’imyaka 10 ntayigeramo. Ikindi ni ukwakira umwana ngo yige ku buntu nk’uko abandi banyamuryango babyemerewe. Abanyamuryango babyemeye ko bamwandika akiga, agasoza amasomo ye. Twabyakiriye neza cyane kuko ni ibigaragaza ko abanyamuryango bafite ubushake ko bwo kubahiriza icyemezo cy’urukiko kuko mu Rwanda birazwi ko icyemezo cy’urukiko kiba ari itegeko.”

img_20220331_115211_353.jpg
Musanganya Faustin nyuma y’inama muri Ines-Ruhengeri/BWIZA 2022

Ku ngingo yo kumuha inyandiko zitanga ishusho ya Ines-Ruhengeri muri iki gihe, Musanganya yagize ati ” Ibyo bindi ntabwo twabihawe. Abanyamuryango bavuze ko bazabisuzuma mu nama y’indi itaha kandi ntacyo bitwaye. Nta gikuba cyacitse rero cyane ko bemeje ko nanjye nzaba ndi muri iyo nama, urumva ko ibintu biri kugenda neza. Mfite icyizere ko bizagenda neza kuko abari mu nteko rusange ya Ines-Ruhengeri ni abantu bazi amategeko, bazi uburemere bw’icyemezo gifashwe n’ubucamanza. Ntabwo bagica inyuma, biramutse bibayeho rero, bazi uburemere bwabyo kandi bakwirengera ingaruka gusa nizera ko bitagera aho ngaho kuko batangiye neza.”

Ku ngingo y’ibyo yiteze, ati ” Niteze ko abanyamuryango bazakomeza kunyakira neza. Niteze ko bazanyereka uko Ines-Ruhengeri ihagaze muri iki gihe kugira ngo tugendane. Niteguye gutanga umusanzu wanjye kugira ngo dukomeze gutera imbere.”

Ku ngingo yo kwakira Musanganya Faustin nyuma y’imyaka 10, Uhagarariye Ines-Ruhengeri mu mategeko, Nyir’icyubahiro Musenyeri Vincent Halorimana, nyuma y’inama nta byinshi yashatse gutangaza kuri iyi ngingo.

Yabwiye umunyamakuru wa BWIZA ati ” Ndikwihuta kuko mfite gahunda yihutirwa.” Yahise ajya mu modoka aragenda mu gihe abandi banyamuryango shingiro bari hanze basa n’abinegura ku byavugiwe mu nama yahabereye.

img_20220331_120105_927.jpg
Mwarimu Musanyanga Faustin yari yaherekejwe n’umufasha we muri iyo nama/BWIZA 2022

Musanganya wigishije muri Kaminuza y’ u Rwanda n’andi mashuri, amaze imyaka itatu ahanganye na Ines-Ruhengeri mu nkiko kandi ari umwe mu bayishinze. Ni nyuma yo kwirukanwa, akagana inkiko, zikagaragaza ko yarenganye.

Avuga ko yiteguye gukorana n’abandi banyamuryango mu guteza imbere uburezi no kugera ku zindi ntego Ines-Ruhengeri yiyemeje kandi ko ibyabaye uyu munsi ari intangiriro nziza.

img_20220331_120135_044.jpg
Musanganya Faustin yari yaherekejwe n’inshuti/BWIZA 2022

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mwarimu Musanganya Faustin yagarutse muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri nyuma y’imyaka 10
    Azitware neza ,

  2. Mwarimu Musanganya Faustin yagarutse muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri nyuma y’imyaka 10
    Azitware neza ,

  3. Mwarimu Musanganya Faustin yagarutse muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri nyuma y’imyaka 10
    Ariko uyu mugabo nta kibazo afite koko!

  4. Mwarimu Musanganya Faustin yagarutse muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri nyuma y’imyaka 10
    Ariko uyu mugabo nta kibazo afite koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *