Umubikira witwa Ann Rose Nu Tawng wo mu gihugu cya Myanmar [cyangwa Burmanie], yashimwe na benshi nyuma y’igikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora ubuzima bw’abana bato bashoboraga guhutazwa na Polisi ubwo yavudukanaga abigaragambya.
Ifoto y’uyu mubikira wari wambaye ikanzu y’umweru, apfukamye imbere y’abapolisi bo mu gatsiko kahiritse ubutegetsi asa n’uterana na bo amagambo, ikomeje guca ibintu muri kiriya gihugu gituwe n’abiganjemo abo mu dini ry’aba- Buddhistes.
Ann Rose aganira na AFP ku wa Kabiri, yagize ati: “Narapfukamye, mbasaba kutarasa cyangwa ngo bice urubozo abana, ahubwo byibura bakaba ari njye barasa bakanyica.”
Igikorwa uriya mubikira yakoreye mu mujyi wa Myitkyina ku wa Mbere, cyaje mu gihe Myanmar yugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye yakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Aung San Suu Kyi.
Abigaragambya barasaba ko uriya mugore yarekurwa ndetse akanasubizwa ubutegetsi, ibyo agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi badakozwa, ahubwo bagahitamo kwirara mu bigaragambya mu rwego rwo kubatatanya bakoresheje ibyuka biryana mu maso, imipira y’amazi, amasasu n’ibindi.
Ku wa Mbere abigaragambya bigabije imihanda mu mujyi wa Myitkyina bambaye ingofero zikomeye n’ingabo zo kubakingira zikorerwa muri kiriya gihugu.
Ubwo abapolisi bari batangiye kwikusanya ngo batatanye abigaragambyaga, Ann Rose Nu Tawng n’abandi babikira baburanye na bo babasaba kugenda.
Ati: “Polisi yari irimo ibirukankana ngo ibate muri yombi, hanyuma mpangayikira abana. Abana bagize ubwoba birukanka bagana imbere … Ntacyo nashoboye gukora ariko nasengaga Imana ngo ikize kandi ifashe abana”.
Ni muri uru rwego uriya mubikira w’imyaka 45 y’amavuko yahisemo gupfukama imbere y’abapolisi.
Amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mubikira yapfukamye agaragiwe n’abapolisi babiri, gusa bivugwa ko nyuma y’aho hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu.
Tawng yavuze ko yagerageje kujyana bamwe mu bakomeretse ku ivuriro rye avuga ko “ryahindutse inyanja y’amaraso” kubera abantu bakomeje kwicwa, mbere yo guhumishwa n’ibyuka biryana mu maso.
Si bwo bwo bwa mbere uriya mubikira yari akoze igikorwa nka kiriya, kuko ku wa 28 Gashyantare na bwo yegereye abashinzwe umutekano, agapfukama imbere yabo abasaba kureka abigaragambya.
Yavuze ko atazahagarara ngo arebere ibiri kuba ntacyo akoze, mu gihe igihugu cye cyose gikomeje guteseka.
Itsinda rishinzwe gukurikirana imfungwa za politiki rivuga ko kugeza ubu, abantu barenga 60 ari bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi muri Myanmar, barimo babiri bapfuye ku wa Mbere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


