Umubwirizabutumwakazi avuga ko aherutse kujya ikuzimu, yahagera agasanga Umunya-Nigeria, TB Joshua abatari bake bemeraga nk’umuhanuzi, ari mu muriro utazima. Uyu mugore ugaragara mu mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ntavuga uko yageze ikuzimu n’icyari kimujyanye, nta nasobanura icyaba cyaratumye TB Joshua ajya mu muriro kandi yari azwi nk’intungane. Uyu mugore anavuga ko yabonye Bishop Benson Idahosa wari warashinze itorero ryitwa Church of God Mission International na we ari mu muriro. Avuga ko Idahosa, yazize kuba yaremeye ko bamwe mu basengeraga iwe bambara imikufi, agashyingira abantu bakambikana impeta ubwo yari muzima, atazi ko ibyo ari ibyaha arimo gukora. Muri ayo mashusho kandi, uyu mugore yumvikana avuga ko ibivuzwe haruguru ari icyaha. Avuga ko yagiye mu kuzimu akagaruka kuko atashakaga kumara ubuzima bwe bwose aho hantu.

4 Responses
Nagiye ikuzimu mbona Umuvugabutumwa TB Joshua ari mu muriro-Umugore
Imxaduka zamadini zizabacanga kugeza ubwo muzasanga inzaduka zose ari zero

Ubwo se we uvuye kuzimu ataniyehe na Joshua?
Nagiye ikuzimu mbona Umuvugabutumwa TB Joshua ari mu muriro-Umugore
Ubwo se we uvuye kuzimu ataniyehe na Joshua?