Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine, umukandida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) yasezeranyije kuzababarira uwahoze ari Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura ufite ibirego akurikiranweho mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Kuri uyu wa Gatatu ushize nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor ivuga, Bobi Wine yahaye amashimwe Gen. Kayihura, yigeze kujya avuga ko ari we muntu umutesha umutwe agamije gushimisha sebuja (Perezida Museveni).
“Nakundaga kubwira umuvandimwe n’inshuti yanjye Gen Kale Kayihura ko Museveni atari umugabo mwiza ariko ntiyigeze anyumva. Nk’uko mubizi mwese, iteka iyo Gen Kayihura yashakaga gutanga ubutumwa bwo kurwanya ikoreshwa ry’urumogi muri ghetto, yashoboraga kuntuma,” ibi ni ibyatangajwe na Bobi Wine ubwo yari yagiye kwiyamamaza mu Karere ka Kisoro, aho Kayihura avuka.
Iyi nkuru iravuga ko kuwa Gatandatu ushize Museveni nawe yahuriye n’abayobozi ba NRM muri Kigezi, mu Mujyi wa Kabale, ariko bamwe muri aba bayobozi bo mu Karere ka Kisoro ntibitabiriye inama.
Aba bavuze ko bifuzaga ko Museveni ajya muri Kisoro bagahurirayo kuko bifuzaga kumugezaho agahinda batewe n’ibyo Gen. Kayihura arimo gushinjwa n’andi masezerano yabahaye atarujujwe nko kubaka imihanda y’ubukerarugendo, kubaka Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga ryitiriwe John Kale, Se wa Kayihura, kwagura ikibuga cy’indege cya Kisoro n’ibindi.
Bobi Wine kuri uyu wa Gatatu ushize akaba yaravuze ko Museveni yabuze ubutwari bwo kujya kwiyamamariza muri Kisoro.
Uyu yakomeje agira ati “ Yirukaniwe rimwe na Lt Gen. Tumukunde (wari minisitiri w’umutekano) ariko uyu yarababariwe arimo kwiyamamariza kuba perezida ariko undi ari muri gereza. Ntashobora no kuza iwabo. Niba ndi kubeshya, Museveni azatinyuke azane na Kayihura kwiyamamariza hano muri Kisoro,”
Muri 2011, bivugwa ko Bobi Wine yari yarakoranye na Gen. Kayihura bya hafi mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu bice bikennye byo muri Kampala.
Zahinduye imirishyo ariko mu 2017 ubwo Bobi Wine yinjiraga muri politiki, Gen Kayihura agatangira guhagarika ibitaramo bye. Kayihura yirukanwe ku buyobozi bw’igipolisi muri Mata 2018 bikomotse ku bwicanyi bwari bukomeje kumvikana mu gihugu, by’umwihariko ubwakorerwaga abagore mu Karere ka Wakiso, gushimuta abantu n’ubwicanyi bwakorerwaga abayobozi mu idini ya Islam na bamwe mu bakozi bakuru ba leta.
Mu kwiyamamaza kwe muri Kisoro, Bobi Wine yasezeranyije guhigura imihigo Museveni atahiguye, nko kubaka iri shuri rikuru rizitirirwa se wa Kayihura no kwagura ikibuga cy’indege cya Kisoro.
Bobi Wine yari yaherekejwe n’umugore we, Barbara Itungo, nawe uvuka mu burengerazuba bwa Uganda. Itungo akaba yarasabye abagore kwikorera bakiteza imbere bakarwanya ubukene.


