Narishimye cyane, sinicuza, nabonaga yabize icyunzwe- abagore bavuga uko byagenze ku munsi wo gutakaza ubusugi

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru The Huffington Post cyabajije abagore batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu, bavuga uko byabagendekeye ku munsi batakajeho ubusugi, bamwe bavuga ko byabashimishije n’ibindi.

Umugore wo muri Irland ati ” Natakaje ubusugi kuri Noheli. Hari ku gicamunsi cya Noheli. Nari ndi kumwe n’umuhungu w’imyaka 17 twari tumaze amezi make tumenyanye. Twabikoreye ahantu ku rubaraza kandi na we bwari ubwa mbere. Natangiye kwishima birangiye”.

Umugore w’imyaka 25 wo muri Croatia ati: ”Twari abanyeshuri twigana tugakunda gusetsa cyane. Byaje kugera igihe tuganira ku mibonano mpuzabitsina. Twakoreye imibonano mu modoka. Ntabwo nigeze ngira ububabare kandi ntacyo nicuza kuko narabikunze”.

Umugore ukomoka mu mujyi wa Los Angeles ati ”Twari twasohotse turimo kunywa no kurya, haje igihe cyo kubyina, twarabyinnye tunaniwe twagiye kwicara ahantu.”

Yakomeje agira ati ” Uretse ko nabonaga arimo kubira ibyunzwe byarinze birangira nta kintu numvise. Nahise ntaha maze koga ndaryama, gusa kugeza ubu niyo nyuze aho hantu sinibagirwa ko ariho natereye ubusugi bwanjye.”

Umugore ukomoka Toronto muri Canada yavuze ko yabutakaje mu mibonano mpuzabitsina ya mbere yagiranye n’umugabo wamurushaga imyaka.

Yagize ati: “Nakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo wandushaga imyaka 30. Ni ubwa mbere nari mbonye umugabo wambaye ubusa imbonankubone. Ubwo yari angiye hejuru natangiye gutaka, nsenga nsaba Imana ngo sinzongere gukora imibonano ukundi, narababaye cyane”.

Uwavuganye na BWIZA yasanze ubusugi atari ngombwa. Ati ” Ese ubundi waba ugumana ubusugi iwanyu bararoga? Ni ibisanzwe kubutakaza. None se ni bangahe bashaka bakibufite?”

Ubusugi bukomeza kuba ingingo itavugwaho rumwe ku bakobwa. Hari abasanga ari ikintu cyo gukomeza kugumana kugeza umukobwa ashyingiwe nk’ikirangi cy’umico myiza. Hari n’abavuga ko atari ngombwa cyane babyita ibya kera.

WASOMA: https://bwiza.com/?Ese-ubusugi-ni-ngombwa-ku-mukobwa-ugiye-gushyingirwa

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Narishimye cyane, sinicuza, nabonaga yabize icyunzwe- abagore bavuga uko byagenze ku munsi wo gutakaza ubusugi
    Ubwo abo batumvise ibyabaye Bari he? Biraryana bikomeye ntakintu kiryana nkabyo byanteye nubwoba sinzabyongera

  2. Narishimye cyane, sinicuza, nabonaga yabize icyunzwe- abagore bavuga uko byagenze ku munsi wo gutakaza ubusugi
    Ubwo abo batumvise ibyabaye Bari he? Biraryana bikomeye ntakintu kiryana nkabyo byanteye nubwoba sinzabyongera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *