Ubwo nari ngize imyaka 14 y’amavuko, nibwo navuye mu ishuri kuko mama umbyara atabashaga kumbonera ibikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri.
Icyo gihe, nagumanye na we na murumuna wanjye kuko data yari amaze kuduta yishakiye undi mugore. Nakomeje kujya mbabazwa no kubona mama arira yabuze icyo atugaburira byongeye buri gitondo nyir’inzu akaza kudukomangira ngo ukwezi kwashize nitwishyure inzu kandi nta ho gukura amafaranga twari dufite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Njye nta kosa nzi nakoze ryatumye mvukira mu muryango watumye mpinduka mu kanya gato kuko nari maze kumva mpaze ubuzima kandi nta n’undi nagombaga kugisha inama, niyemeje gukora uburaya kugira ngo mbashe kubona umuryango wanjye uramuka kabiri.
Ku munsi wakurikiyeho, nafashe umwanzuro wo gutoroka mu rugo njya ku muhanda kuko nari nzi aho abashaka indaya bajya kubariza. Umugabo wa mbere twaryamanye ari na we wanyambuye ubusugi, yampaye amafaranga adahagije ariko kuko nari nabyiyemeje sinagombaga kuyasubiza inyuma. Iryo joro kugira ngo mbone amafaranga ahagije naryamanye n’abagabo 2 batandukanye ubundi nsubira mu rugo.
Kugira ngo mama atantahura, ayo mafaranga sinahise nyamuha ahubwo bwarakeye ndijijisha ndabyuka nk’umuntu waraye mu rugo nikoza hirya gato ndagaruka muhereza amafaranga mubeshya ko ari umugira neza uyampaye.
Mu by’ukuri nabonye ko hariho abantu batagira impuhwe kuko uko nanganaga n’abagabo twaryamanaga habaga harimo ikinyuranyo kinini ariko narabyemeraga kugira ngo ntunge umuryango wanjye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nabanje kubikora mfite isoni n’ubwoba mara imyaka 3 byarabaye nk’akazi kanjye ka buri munsi kugeza nubwo mama atangira kunkeka, ariko bitewe nuko nari naramaze kwiyakira no kumera nk’abandi bose, nta cyo byari bimbwiye.
Ku myaka 4 nagerageze kubireka none byarananiye kandi mbona ko nubwo mbikora nta yindi nyungu irimo uretse kwiteza rubanda no kwiteranya n’Imana.
Kugeza ubu umuryango wanjye nabashije kuwitaho ndetse bamwe mu batubona bakayoberwa uko tubayeho ndetse na murumuna wanjye abasha gukomeza amasomo.
Ikibazo mfite kindi gitandukanye no kuba gukora uyu mwuga ari igisebo, nibaza n’amaherezo yanjye akanyobera kuko kugeza ubu ntabasha kumenya umubare w’abagabo tumaze kuryamana kandi nta numwe dukundana.
Ngerageza kubireka umunsi umwe, ariko ku wundi ngasubirayo kuko numva mfite n’irari ryabyo.
Mungire inama
Gentille@bwiza.com


