Muraho neza bavandimwe, ndi umubyeyi w’abana batatu, umukuru afite imyaka umunani, umukurikira afite imyaka itatu mu gihe murumuna wabo afite umwe n’igice.
Nsengera mu itorero ntaribuvuge izina, maze kubyara uyu mwana wa kabiri nibwo nisanze nasamye inda y’uwa Gatatu undi ataramenya no kurya, mbese nataye umutwe n’umugabo turabishwanira, mbonye maze kumubyara mboneza urubyaro ntyo.
Ubwo twari mu masengesho nibwo abavugabutumwa bampanuye ko mboneza urubyaro, sinahakanye, narabyemeye imbere yabo, bamfatira ibihano, muri itorero ‘Ni Ugutengwa’.
Mbese narabyakiriye ariko mbatangariza ko ntashobora kureka kuruboneza, kuko kubyara abona ntazabasha kurera mbona nabyo ari ikindi cyaha cyaba gikomeye. Ikirenze kuri ibyo byanansenyera kuko umugabo ntiyifuza kubyara benshi.
Nakomeje gukurikirana neza, kuko najyaga numva binugwanugwa n’abandi bagore dusengana ko na madamu w’umushumba aboneza urubyaro, kuko afite abana babiri kandi barutanwa mu myaka cyane, umwe afite 13 undi akagira itandatu.
Nakomeje gushakisha amakuru, nza guhabwa amakuru byimbitse n’umuganga, ambwira ko anakoresha agapira. Nkabona ko narenganijwe mu gihe abaruringaniza ari benshi mu itorero ryacu harimo n’uwo mudamu w’umushumba.
None mungire inama, nkore iki? Na njye nzamwandagaze imbere y’itorero nk’ibyo bankoreye? Kuko amakuru ndayafite yose ku buryo nubwo wakora ku kaboko ke agapita wakumva, ese mve muri iri torero? Mungire inama kuko mu matorero menshi abirirwa badushuka kubyara tukororoka nk’umusenyi wo ku nyanja naje gusanga abenshi aribo baba baraboneje urubyaro mbere.


