Ndayishimiye yashinje u Rwanda uruhare mu ishingwa ry’imitwe irwanya u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gutunga u Rwanda agatoki arushinja kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’igihugu cye ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa.

Ni mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi aheruka kugirana n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu aheruka kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Tshisekedi wa RDC aganira n’itangazamakuru i Kinshasa ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yavuze ko we na mugenzi we w’u Burundi bemeranyije guhuza imbaraga mu rwego rwo guhiga imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu karere.

Mu mitwe abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kurandura harimo uwa RED-Tabara na FNL yombi irwanya ubutegetsi bwa Gitega.

Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Sonia Rolley wa RFI ibyo we na Tshisekedi bemeranyije gukora mu rwego rwo guhashya iriya mitwe irimo irwanya ubutegetsi bwe, yagaragaje u Rwanda ari rwo nyirabayazana yo kuba iriya mitwe iriho ngo kuko ari rwo rwateguye abarwanyi bayo.

Ati: “Ni byo hari imitwe yitwaje intwaro yemwe inarwanya u Burundi. Gusa tuzi inkomoko yayo nk’uko nakunze kubivuga…ni abantu mbere na mbere batsinzwe muri 2015 bahungira mu Rwanda, hanyuma u Rwanda rurabatoza.”

Ndayishimiye yavuze ko iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’igihugu cye ikiri mu Rwanda yagerageje gutera u Burundi inshuro eshatu bikayinanira, bikarangira ihisemo kujya mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibasha kubaho yisanzuye.

Ati: “Mu gihe hari umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, imitwe yitwaje intwaro ibona amahirwe yo gushinga ibirindiro hariya kuko nta wushobora kuyigabaho ibitero.”

Yavuze ko binyuze mu bushake bwa Perezida Tshisekedi wihaye intego yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, asanga bikwiye ko iriya mitwe irambika hasi intwaro hanyuma abayigize bagasubira mu gihugu cyabo bagafatanya n’abandi Barundi kucyubaka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *