Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye umugabo ukekwaho gushuka abakobwa n’abagore ngo baze abahe akazi, yahura na bo akabasambanya akabiba n’ibyo bari bafite.
Ejo ku wa Kabiri ni bwo uyu mugabo witwa Bagaragaza Théogène utuye mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo yeretswe abanyamakuru, nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 9 Nzeri 2021.
Yabwiye itangazamakuru ko biriya bikorwa yabitangiye muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’uko akazi k’ubufundi yakoraga kari kamaze guhagarara.
Bagaragaza avuga ko yajyaga kuri Facebook akandikira umukobwa bagatangira baganira bisanzwe, nyuma y’igihe akazabeshya wa mugore cyangwa umukobwa ko afite ikigo ashaka kuzamuhamo akazi kajyanye n’ubwubatsi.
Ni ibintu yakoraga mu mayeri akomeye cyane, dore ko n’ikigo yababeshyaga ko kizabaha akazi nta cyabagaho.
Uyu mugabo avuga ko mu bo yibye harimo umukobwa ukomoka ku Kisaro mu karere ka Rulindo.
Ati: “Twabonanye nk’abantu twari duhuriye kuri Facebook twamaze kuba inshuti. Araza turabonana ariko muri uko kubonana ibyari bigambiriwe nk’ubucuti siko byagenze kuko nahise mwiba igikapu cye na telefone ndabitwara.”
Uyu mugabo yakomereje ibi bikorwa bye ku bandi bakobwa n’abagore ndetse ngo hari n’abo yibaga telefone zabo akazikuramo nimero z’abandi bagenzi babo agatangira kubashuka kugeza na bo bahuye.
Uretse abo yamburaga ariko, mu bantu b’igitsina gore batanu yari amaze gukorera ibi bikorwa harimo babiri yagiye yambura nyuma yo kubasambanya, ndetse bivugwa ko hari uwo yanduje indwara zidakira, n’ubwo we avuga ko babaga babyumvikanyeho.
Ati: “Ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaza kuba ngombwa ko bantangira ikirego cy’uko nabasambanyije. Nabizezaga nk’abantu baje mu kazi, bahagera bagasanga akazi nta gahari ahubwo nkabiba.”
Bagaragaza yavuze ko yemera ko ari ikigwari, asabira imbabazi ibikorwa bye.
Ati: “Abo twaryamanye ni babiri, twabikoreraga mu Gatsata ahantu mu byumba Lodges]. Ndasaba imbabazi, ndicuza cyane kuko nasebeje umuryango Nyarwanda, ndi ikigwari, ndigaya.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yashimye abatanze amakuru yaganishije ku ifatwa ry’uriya mugabo, avuga ko abantu nka we nta na rimwe bazihanganirwa.
Yakomeje asaba abantu kugira amakenga, cyane ku babahamagara bababwira ko babafitiye akazi.
Ati: “Ntabwo umuntu wese uguhamagaye akubwira ko agiye kuguha akazi agomba kukaguhera muri ’Lodge’, aguhaye akazi akakubwira ngo uzaze ku biro aha n’aha ariko kujya gushakira akazi no kugaherebwa muri ’Lodge’ urumva ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma.”
Bagaragaza akurikiranweho ibyaha bitanu, birimo bitatu byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara no kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.
Ni ibyaha biremereye kuko nk’icyo gusambanya umuntu ku gahato no kumwanduza indwara gihanishwa igifungo cya burundu , mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


